1 Abakorinto 7

40 verses

1 Abakorinto 7:1

Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore.

1 Abakorinto 7:2

Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n'umugore wese agire uwe mugabo.

1 Abakorinto 7:3

Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n'umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,

1 Abakorinto 7:4

kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n'umugabo we, kandi n'umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n'umugore we.

1 Abakorinto 7:5

Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry'imibiri yanyu.

1 Abakorinto 7:6

Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,

1 Abakorinto 7:7

kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n'Imana, umwe ukwe undi ukwe.

1 Abakorinto 7:8

Abatararongorana kandi n'abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye.

1 Abakorinto 7:9

Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.

1 Abakorinto 7:10

Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n'umugabo we.

1 Abakorinto 7:11

Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n'umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.

1 Abakorinto 7:12

Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.

1 Abakorinto 7:13

Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n'umugabo we

1 Abakorinto 7:14

kuko umugabo utizera yezwa ku bw'umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.

1 Abakorinto 7:15

Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w'umugabo cyangwa w'umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.

1 Abakorinto 7:16

Wa mugore we, ubwirwa n'iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n'iki yuko utazakiza umugore wawe?

1 Abakorinto 7:17

Ariko umuntu wese agenze nk'uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.

1 Abakorinto 7:18

Mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk'utakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe.

1 Abakorinto 7:19

Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y'Imana.

1 Abakorinto 7:20

Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.

1 Abakorinto 7:21

Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubātūrwa ubikore.

1 Abakorinto 7:22

Uwahamagawe n'Umwami wacu ari imbata aba abātūwe n'Umwami, kandi uwahamagawe n'Umwami ari uw'umudendezo aba ari imbata ya Kristo.

1 Abakorinto 7:23

Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z'abantu.

1 Abakorinto 7:24

Bene Data, umuntu wese abane n'Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa.

1 Abakorinto 7:25

Ibyerekeye abari simfite itegeko ry'Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe n'Umwami ngo nkiranuke.

1 Abakorinto 7:26

Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw'iki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari.

1 Abakorinto 7:27

Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.

1 Abakorinto 7:28

Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N'umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.

1 Abakorinto 7:29

Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk'abatabafite,

1 Abakorinto 7:30

kandi abarira bamere nk'abatarira, n'abishīma bamere nk'abatishīma, n'abagura bamere nk'abatagira icyo bafite,

1 Abakorinto 7:31

n'abakoresha iby'isi bamere nk'abatarenza urugero, kuko ishusho y'iyi si ishira.

1 Abakorinto 7:32

Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby'Umwami wacu uko yamunezeza,

1 Abakorinto 7:33

ariko uwarongoye yiganyira iby'isi ngo abone uko anezeza umugore we.

1 Abakorinto 7:34

Kandi hariho itandukaniro ry'umugore n'umwari. Utarongowe yiganyira iby'Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby'iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we.

1 Abakorinto 7:35

Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.

1 Abakorinto 7:36

Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.

1 Abakorinto 7:37

Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n'irari ry'umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.

1 Abakorinto 7:38

Nuko rero ku bw'ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.

1 Abakorinto 7:39

Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n'uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.

1 Abakorinto 7:40

Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w'Imana.