1 Yohana 3

24 verses

1 Yohana 3:1

Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.

1 Yohana 3:2

Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.

1 Yohana 3:3

Kandi ufite ibyo byiringiro muri we , yiboneza nk'uko uwo aboneye.

1 Yohana 3:4

Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.

1 Yohana 3:5

Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo.

1 Yohana 3:6

Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.

1 Yohana 3:7

Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk'uko uwo ari umukiranutsi.

1 Yohana 3:8

Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.

1 Yohana 3:9

Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n'Imana.

1 Yohana 3:10

Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw'Imana.

1 Yohana 3:11

Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane

1 Yohana 3:12

tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.

1 Yohana 3:13

Bene Data, ntimutangazwe n'uko ab'isi babanga.

1 Yohana 3:14

Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu.

1 Yohana 3:15

Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.

1 Yohana 3:16

Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.

1 Yohana 3:17

Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw'Imana rwaguma muri we rute?

1 Yohana 3:18

Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri.

1 Yohana 3:19

Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo,

1 Yohana 3:20

nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.

1 Yohana 3:21

Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y'Imana

1 Yohana 3:22

kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.

1 Yohana 3:23

Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry'Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk'uko yadutegetse.

1 Yohana 3:24

Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.