1 Yohana 4

21 verses

1 Yohana 4:1

Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.

1 Yohana 4:2

Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,

1 Yohana 4:3

ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.

1 Yohana 4:4

Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi.

1 Yohana 4:5

Abo ni ab'isi: ni cyo gituma bavuga iby'isi ab'isi bakabumvira.

1 Yohana 4:6

Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo.

1 Yohana 4:7

Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n'Imana kandi azi Imana.

1 Yohana 4:8

Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.

1 Yohana 4:9

Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw'Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w'ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.

1 Yohana 4:10

Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y'ibyaha byacu.

1 Yohana 4:11

Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.

1 Yohana 4:12

Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.

1 Yohana 4:13

Iki ni cyo kitumenyesha ko tuguma muri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo.

1 Yohana 4:14

Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza w'abari mu isi.

1 Yohana 4:15

Uvuga yuko Yesu ari Umwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana.

1 Yohana 4:16

Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.

1 Yohana 4:17

Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w'amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.

1 Yohana 4:18

Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.

1 Yohana 4:19

Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda.

1 Yohana 4:20

Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.

1 Yohana 4:21

Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.