1 Yohana 5

21 verses

1 Yohana 5:1

Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n'Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n'uwabyawe na yo.

1 Yohana 5:2

Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b'Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo.

1 Yohana 5:3

Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya,

1 Yohana 5:4

kuko icyabyawe n'Imana cyose kinesha iby'isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby'isi, ni ukwizera kwacu.

1 Yohana 5:5

Ni nde unesha iby'isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w'Imana?

1 Yohana 5:6

Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n'amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n'amaraso na yo,

1 Yohana 5:7

kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri.

1 Yohana 5:8

Ibihamya ni bitatu: umwuka n'amazi n'amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje.

1 Yohana 5:9

Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo.

1 Yohana 5:10

Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo.

1 Yohana 5:11

Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.

1 Yohana 5:12

Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.

1 Yohana 5:13

Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.

1 Yohana 5:14

Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka,

1 Yohana 5:15

kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye.

1 Yohana 5:16

Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira.

1 Yohana 5:17

Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha.

1 Yohana 5:18

Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n'Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho.

1 Yohana 5:19

Tuzi ko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bari mu Mubi.

1 Yohana 5:20

Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy'ukuri kandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.

1 Yohana 5:21

Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.