1 Abami 12

33 verses

1 Abami 12:1

Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

1 Abami 12:2

Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira.

1 Abami 12:3

Nuko Yerobowamu araza, azana n'ab'iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati

1 Abami 12:4

“So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.”

1 Abami 12:5

Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu, muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.

1 Abami 12:6

Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki, uko nsubiza abo bantu?”

1 Abami 12:7

Baramusubiza bati “Niwemera kwigira umugaragu w'aba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”

1 Abami 12:8

Ariko yanga inama agiriwe n'abo basaza, ahubwo ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.

1 Abami 12:9

Arababaza ati “Murangira nama ki, turi busubize abo bantu bambwiye ngo ‘Nimborohereze uburetwa data yabakoreshaga’?”

1 Abami 12:10

Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ho ububorohereze, ubasubize utya uti ‘Agahera kanjye kazaruta ubunini ikiyunguyungu cya data.

1 Abami 12:11

Ariko nubwo data yabakoreshaga uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”

1 Abami 12:12

Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”

1 Abami 12:13

Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n'abo basaza.

1 Abami 12:14

Abasubiza akurikije inama y'abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

1 Abami 12:15

Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w'i Shilo.

1 Abami 12:16

Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n'umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.

1 Abami 12:17

Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y'i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.

1 Abami 12:18

Bukeye Umwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.

1 Abami 12:19

Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n'ubu.

1 Abami 12:20

Bukeye Abisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumira ngo aze mu iteraniro. Nuko baramwimika aba umwami w'Abisirayeli bose, ntihagira ukurikira inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.

1 Abami 12:21

Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranya umuryango wa Yuda wose n'ab'umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b'abarwanyi agahumbi n'inzovu munani zo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurire Rehobowamu mwene Salomo ubwami.

1 Abami 12:22

Maze ijambo ry'Imana riza kuri Shemaya umuntu w'Imana riti

1 Abami 12:23

“Bwira Rehobowamu mwene Salomo, umwami w'Abayuda n'umuryango wa Yuda wose, n'uwa Benyamini n'abandi bantu bose uti

1 Abami 12:24

‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira ijambo ry'Uwiteka baritahira, nk'uko Uwiteka yavuze.

1 Abami 12:25

Nuko Yerobowamu yubaka i Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aturayo, bukeye arahimuka yubaka i Penuweli.

1 Abami 12:26

Maze Yerobowamu aribwira ati “Noneho ubwami buzasubira ku nzu ya Dawidi.

1 Abami 12:27

Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y'Uwiteka, imitima yabo izagarukira shebuja Rehobowamu umwami w'Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu, umwami w'Abayuda.”

1 Abami 12:28

Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by'inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!”

1 Abami 12:29

Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani.

1 Abami 12:30

Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy'i Dani.

1 Abami 12:31

Kandi yubaka n'ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.

1 Abami 12:32

Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by'iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n'itanu, ngo bise n'iby'i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N'i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.

1 Abami 12:33

Nuko ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by'Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.