1 Abami 13

34 verses

1 Abami 13:1

Bukeye haza umuntu w'Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n'ijambo ry'Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu.

1 Abami 13:2

Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry'Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y'abantu.’ ”

1 Abami 13:3

Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.”

1 Abami 13:4

Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w'Imana avugiye ku gicaniro cy'i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.

1 Abami 13:5

Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk'uko ikimenyetso uwo muntu w'Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n'ijambo ry'Imana.

1 Abami 13:6

Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.” Nuko uwo muntu w'Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k'umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.

1 Abami 13:7

Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere.”

1 Abami 13:8

Uwo muntu w'Imana abwira umwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy'ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n'amazi,

1 Abami 13:9

kuko ari ko ijambo ry'Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n'amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’ ”

1 Abami 13:10

Nuko aragenda asubiza indi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye ajya i Beteli.

1 Abami 13:11

Icyo gihe hariho umuhanuzi w'umusaza i Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera ibyo uwo muntu w'Imana yakoreye i Beteli uwo munsi n'amagambo yabwiye umwami bayabwira se.

1 Abami 13:12

Se arababaza ati “Aciye mu yihe nzira?” Kandi abahungu be bari babonye inzira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyuda yaciyemo.

1 Abami 13:13

Se abwira abahungu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bamushyirira amatandiko ku ndogobe, ayigendaho.

1 Abami 13:14

Akurikira umuntu w'Imana, amusanga aho yari yicaye munsi y'igiti cy'umwela, aramubaza ati “Mbese ni wowe wa muntu w'Imana waturutse i Buyuda?” Na we ati “Ni jye.”

1 Abami 13:15

Aramubwira ati “Ngwino dusubirane imuhira ufungure.”

1 Abami 13:16

Aramusubiza ati “Sinemererwa gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe, kandi ino aha sindi buhasangirire nawe ibyokurya, simpanywa n'amazi,

1 Abami 13:17

kuko nabibwiwe n'ijambo ry'Uwiteka ngo ne kurira ibyokurya cyangwa kunywera amazi aho, kandi ngo sinzasubize inzira yanzanye.”

1 Abami 13:18

Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n'Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga.

1 Abami 13:19

Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa.

1 Abami 13:20

Bacyicaye ku meza, ijambo ry'Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye.

1 Abami 13:21

Atera hejuru abwira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyuda ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry'Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse,

1 Abami 13:22

ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’ ”

1 Abami 13:23

Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruraga amushyirira amatandiko kuri ya ndogobe.

1 Abami 13:24

Aragenda ahura n'intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw'intumbi.

1 Abami 13:25

Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu mudugudu aho uwo muhanuzi w'umusaza yabaga.

1 Abami 13:26

Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati “Ni wa muntu w'Imana utumviye ijambo ry'Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk'uko Uwiteka yari yamubwiye.”

1 Abami 13:27

Aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bayiyashyiraho.

1 Abami 13:28

Aragenda asanga intumbi aho irambaraye mu nzira, indogobe n'intare bihagaze iruhande rw'intumbi, ariko intare yari itariye intumbi kandi itakuye indogobe.

1 Abami 13:29

Uwo muhanuzi aterura intumbi y'umuntu w'Imana, ayishyira ku ndogobe ayisubiranayo, maze uwo muhanuzi w'umusaza asubira mu mudugudu w'iwabo, aramuririra aramuhamba.

1 Abami 13:30

Iyo ntumbi ayihamba mu mva ye yicukuriye, baramuririra bati “Ni ishyano mwene data!”

1 Abami 13:31

Nuko amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “Nimara gupfa, muzampambe muri iki gituro umuntu w'Imana ahambwemo, amagufwa yanjye muzayarambike iruhande rw'aye,

1 Abami 13:32

kuko ijambo ry'Uwiteka yavugiye ku gicaniro cy'i Beteli ateye hejuru, no ku ngoro zose ziri mu midugudu y'i Samariya rizasohora rwose.”

1 Abami 13:33

Hanyuma y'ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukira ngo areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugira ngo habeho abatambyi bo muri izo ngoro.

1 Abami 13:34

Nuko icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi.