1 Abami 14

31 verses

1 Abami 14:1

Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara.

1 Abami 14:2

Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w'ubu bwoko.

1 Abami 14:3

Kandi jyana imitsima cumi n'udutsima, n'ikibindi cy'umutsama umusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.”

1 Abami 14:4

Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahaguruka ajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n'ubusaza.

1 Abami 14:5

Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby'umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.”

1 Abami 14:6

Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.

1 Abami 14:7

Genda ubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami w'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli,

1 Abami 14:8

ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk'umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,

1 Abami 14:9

ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma.

1 Abami 14:10

Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk'uko umuntu aheha amabyi akayamaraho.

1 Abami 14:11

Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n'imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.’

1 Abami 14:12

“Nuko haguruka witahire. Icyakora uzaba ugishinga ibirenge ku rurembo, umwana apfe.

1 Abami 14:13

Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyine uzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n'ibyiza bimwe imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

1 Abami 14:14

Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye?

1 Abami 14:15

Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk'urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y'uruzi Ufurate , kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.

1 Abami 14:16

Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.”

1 Abami 14:17

Nuko muka Yerobowamu arahaguruka aragenda asubira i Tirusa, ageze ku muryango w'inzu umwana arapfa.

1 Abami 14:18

Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk'uko Uwiteka yari yabivugiye mu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'umuhanuzi.

1 Abami 14:19

Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n'uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami ba Isirayeli.

1 Abami 14:20

Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye.

1 Abami 14:21

Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.

1 Abami 14:22

Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n'Uwiteka, bamutera gufuha ku bw'ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,

1 Abami 14:23

kuko biyubakiye ingoro n'inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y'igiti kibisi cyose.

1 Abami 14:24

Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

1 Abami 14:25

Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y'Umwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya.

1 Abami 14:26

Asahura ibintu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami arabijyana byose, ajyana n'ingabo z'izahabu zose Salomo yacurishije.

1 Abami 14:27

Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubire mu kigwi cyazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindaga urugi rw'inzu y'umwami.

1 Abami 14:28

Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y'abarinzi.

1 Abami 14:29

Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

1 Abami 14:30

Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

1 Abami 14:31

Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Maze umuhungu we Abiyamu yima ingoma ye.