1 Abami 21

29 verses

1 Abami 21:1

Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w'i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y'ibwami kwa Ahabu umwami w'i Samariya.

1 Abami 21:2

Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy'imboga kuko ari hafi y'urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”

1 Abami 21:3

Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n'Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.”

1 Abami 21:4

Maze Ahabu ataha afite agahinda n'uburakari, ku bw'ijambo Naboti w'i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.

1 Abami 21:5

Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?”

1 Abami 21:6

Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w'i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ”

1 Abami 21:7

Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli.”

1 Abami 21:8

Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n'impura bo mu murwa we n'abaturanyi ba Naboti.

1 Abami 21:9

Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo.

1 Abami 21:10

Imbere ye muhashyire abagabo babiri b'ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n'umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.”

1 Abami 21:11

Nuko abatware bo mu murwa n'ab'impfra b'abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk'uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.

1 Abami 21:12

Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo.

1 Abami 21:13

Maze abagabo babiri b'ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b'ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y'abantu bati “Naboti yatutse Imana n'umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.

1 Abami 21:14

Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica.

1 Abami 21:15

Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w'i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.”

1 Abami 21:16

Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli kuruzungura.

1 Abami 21:17

Ubwo ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riti

1 Abami 21:18

“Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w'Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,

1 Abami 21:19

umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n'ayawe.’ ”

1 Abami 21:20

Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?” Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n'Uwiteka.

1 Abami 21:21

‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli.

1 Abami 21:22

Nzahindura inzu yawe nk'iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk'iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’

1 Abami 21:23

Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z'i Yezerēli.’

1 Abami 21:24

Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n'imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.”

1 Abami 21:25

Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n'Uwiteka, yohejwe n'umugore we Yezebeli.

1 Abami 21:26

Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk'uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

1 Abami 21:27

Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.

1 Abami 21:28

Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riramubwira riti

1 Abami 21:29

“Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y'umuhungu we.”