1 Abami 22

54 verses

1 Abami 22:1

Kandi Abasiriya n'Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana.

1 Abami 22:2

Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w'Abayuda yamanutse asanga umwami w'Abisirayeli.

1 Abami 22:3

Umwami w'Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y'i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y'umwami w'i Siriya?”

1 Abami 22:4

Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n'i Ramoti y'i Galeyadi?” Yehoshafati asubiza umwami w'Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk'uwitabara, n'ingabo zanjye nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye nk'ayawe.”

1 Abami 22:5

Yehoshafati abwira umwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry'Uwiteka inama.”

1 Abami 22:6

Nuko umwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y'i Galeyadi cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

1 Abami 22:7

Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumubaze?”

1 Abami 22:8

Umwami w'Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.” Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.”

1 Abami 22:9

Nuko umwami w'Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”

1 Abami 22:10

Kandi umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry'i Samariya, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo.

1 Abami 22:11

Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”

1 Abami 22:12

N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabara utere i Ramoti y'i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

1 Abami 22:13

Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk'ayabo, uvuge ibyiza.”

1 Abami 22:14

Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”

1 Abami 22:15

Nuko ageze imbere y'umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se turorere?” Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.”

1 Abami 22:16

Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugira ngo utagira icyo umbwira kitari ukuri mu izina ry'Uwiteka?”

1 Abami 22:17

Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafite umwungeri.” Uwiteka ni ko kuvuga ati “Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubire iwabo umuntu wese atahe iwe amahoro.”

1 Abami 22:18

Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atari bumpanurire ibyiza keretse ibibi?”

1 Abami 22:19

Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry'Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.

1 Abami 22:20

Uwiteka arabaza ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu ngo atabare agwe i Ramoti y'i Galeyadi?’ Umwe avuga ibye undi ibye.

1 Abami 22:21

Nyuma haza umwuka ahagarara imbere y'Uwiteka aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’

1 Abami 22:22

Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’ Na we ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’ Na we aramusubiza ati ‘Nuko uzamushukashuke, kandi uzabishobore. Genda ugire utyo.’

1 Abami 22:23

“Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.”

1 Abami 22:24

Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubita Mikaya urushyi, aramubaza ati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugana nawe.”

1 Abami 22:25

Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w'inzu wihisha.”

1 Abami 22:26

Maze umwami w'Abisirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya mumushyire Amoni umutware w'umurwa, na Yowasi umwana w'umwami

1 Abami 22:27

muti ‘Umwami aravuze ngo: Iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburire ibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugeza aho azatabarukira amahoro.’ ”

1 Abami 22:28

Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.”

1 Abami 22:29

Bukeye umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda baratabara, batera i Ramoti y'i Galeyadi.

1 Abami 22:30

Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.” Nuko umwami w'Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba.

1 Abami 22:31

Kandi ubwo umwami w'i Siriya yari yategetse abatware b'amagare ye uko ari mirongo itatu na babiri ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w'Abisirayeli wenyine.”

1 Abami 22:32

Nuko abatware b'amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w'Abisirayeli koko.” Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka,

1 Abami 22:33

ariko abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli, barakimirana barorera kumukurikira.

1 Abami 22:34

Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w'Abisirayeli mu ihuriro ry'imyambaro ye y'ibyuma. Umwami ni ko kubwira umwerekeza w'igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”

1 Abami 22:35

Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira ku igare rye ahangana n'Abasiriya, agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma, adendeza imbere mu igare.

1 Abami 22:36

Izuba rigiye kurenga bararangurura mu ngabo bati “Umuntu wese niyisubirire mu mudugudu w'iwabo no mu gihugu cyabo.”

1 Abami 22:37

Uko ni ko umwami yatanze, bamuzana i Samariya bamuhambayo.

1 Abami 22:38

Igare rye baryogereza ku kidendezi cy'i Samariya, imbwa zirigata amaraso ye nk'uko Uwiteka yari yabivuze, kandi aho ni ho abamalaya biyuhagiraga.

1 Abami 22:39

Ariko indi mirimo ya Ahabu n'ibyo yakoze byose, n'inzu ye yubakishije amahembe y'inzovu n'imidugudu yubatse, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

1 Abami 22:40

Nuko Ahabu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.

1 Abami 22:41

Mu mwaka wa kane Ahabu umwami w'Abisirayeli ari ku ngoma, Yehoshafati mwene Asa yimye i Buyuda.

1 Abami 22:42

Yehoshafati agitangira gutegeka, yari amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Azuba mwene Shiluhi.

1 Abami 22:43

Kandi yagendanaga ingeso za se Asa zose ntiyazivamo ngo azireke, ahubwo agakora ibitunganiye Uwiteka.

1 Abami 22:44

Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu.

1 Abami 22:45

Kandi Yehoshafati yuzura n'umwami w'Abisirayeli.

1 Abami 22:46

Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n'ibyo yerekanishije imbaraga ze n'intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

1 Abami 22:47

Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu.

1 Abami 22:48

Icyo gihe Edomu ntibari bafite umwami, igisonga ni cyo cyari nk'umwami.

1 Abami 22:49

Bukeye Yehoshafati abājisha inkuge z'i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayo izahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi.

1 Abami 22:50

Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n'abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera.

1 Abami 22:51

Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.

1 Abami 22:52

Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yehoshafati umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.

1 Abami 22:53

Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, agendana ingeso za se n'iza nyina n'iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure.

1 Abami 22:54

Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose.