1 Samweli 1

28 verses

1 Samweli 1:1

Hariho umugabo w'i Ramatayimusofimu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w'Umwefurayimu.

1 Samweli 1:2

Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wari ubyaye ariko Hana yari ingumba.

1 Samweli 1:3

Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w'iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b'Uwiteka ni ho babaga.

1 Samweli 1:4

Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n'abahungu be n'abakobwa be,

1 Samweli 1:5

ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

1 Samweli 1:6

Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

1 Samweli 1:7

Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y'Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.

1 Samweli 1:8

Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n'iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b'abahungu cumi?”

1 Samweli 1:9

Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahaguruka aho bari bari i Shilo. Kandi Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy'umuryango w'urusengero rw'Uwiteka.

1 Samweli 1:10

Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.

1 Samweli 1:11

Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w'umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w'umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”

1 Samweli 1:12

Nuko akomeza gusenga atyo imbere y'Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we.

1 Samweli 1:13

Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze.

1 Samweli 1:14

Nuko Eli aramubaza ati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?”

1 Samweli 1:15

Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y'Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye.

1 Samweli 1:16

Ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w'ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n'amaganya kandi n'agashinyaguro bikabije.”

1 Samweli 1:17

Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”

1 Samweli 1:18

Hana aramusubiza ati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.” Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.

1 Samweli 1:19

Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y'Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n'umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.

1 Samweli 1:20

Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w'umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”

1 Samweli 1:21

Maze uwo mugabo Elukana n'abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy'uwo mwaka no guhigura umuhigo.

1 Samweli 1:22

Ariko Hana ntiyajyayo, abwira umugabo we ati “Sinzajyayo umwana ataracuka, ariko namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.”

1 Samweli 1:23

Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije.

1 Samweli 1:24

Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n'amapfizi atatu na efa imwe y'ifu n'imvumba y'uruhu irimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y'Uwiteka kandi umwana yari akiri muto.

1 Samweli 1:25

Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eli umwana.

1 Samweli 1:26

Uwo mugore aravuga ati “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka.

1 Samweli 1:27

Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.

1 Samweli 1:28

Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.