1 Samweli 2

36 verses

1 Samweli 2:1

Maze Hana arasenga ati “Umutima wanjye wishimire Uwiteka,

1 Samweli 2:2

“Nta wera nk'Uwiteka, Kuko nta yindi mana itari wowe, Kandi nta gitare kimeze nk'Imana yacu.

1 Samweli 2:3

Ntimukongere kuvuga iby'ubwibone bikabije bityo, Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga, Kuko Uwiteka ari Imana izi byose, Kandi ari yo imenya urugero rw'ibyo abantu bakora.

1 Samweli 2:4

Imiheto y'intwari iravunitse, Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.

1 Samweli 2:5

Abari abakungu baraca incuro, Kandi abari abashonji baradamaraye. Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi, Kandi uwabyaye benshi aracebye.

1 Samweli 2:6

Uwiteka arica, agakiza, Ashyira ikuzimu kandi agakurayo.

1 Samweli 2:7

Uwiteka arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru.

1 Samweli 2:8

“Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane n'ibikomangoma. Baragwa intebe z'icyubahiro, Kuko inkingi z'isi ari iz'Uwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho.

1 Samweli 2:9

“Azarinda ibirenge by'abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.

1 Samweli 2:10

Abarwanya Uwiteka bazavunagurika, Azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo ku mpera y'isi imanza, Kandi umwami we azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ry'uwo yasīze amavuta.”

1 Samweli 2:11

Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y'umutambyi Eli.

1 Samweli 2:12

Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka.

1 Samweli 2:13

Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by'abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w'umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy'ingobe eshatu,

1 Samweli 2:14

akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo.

1 Samweli 2:15

Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w'umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.”

1 Samweli 2:16

Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.”

1 Samweli 2:17

Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.

1 Samweli 2:18

Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y'igitare.

1 Samweli 2:19

Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n'umugabo we gutamba igitambo cy'umwaka.

1 Samweli 2:20

Kandi Eli asabira umugisha Elukana n'umugore we ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.” Nuko basubira iwabo.

1 Samweli 2:21

Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana b'abahungu batatu n'abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere y'Uwiteka.

1 Samweli 2:22

Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n'uko basambanaga n'abagore bakoraga ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

1 Samweli 2:23

Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.

1 Samweli 2:24

Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw'Uwiteka.

1 Samweli 2:25

Umuntu nacumura ku wundi, Imana izamucire urubanza. Ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?” Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica.

1 Samweli 2:26

Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu.

1 Samweli 2:27

Bukeye haza umuhanuzi w'Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw'inzu ya Farawo?

1 Samweli 2:28

Sinamutoranije mu miryango yose y'Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by'Abisirayeli byokejwe mu muriro?

1 Samweli 2:29

None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n'amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’

1 Samweli 2:30

Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab'inzu yawe n'ab'inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa.

1 Samweli 2:31

Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n'urugo rwa so, he kugira uwo muri mwe uzagera mu za bukuru.

1 Samweli 2:32

Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, wowe uzabonera umubabaro mu nzu yanjye. Nta n'umwe wo mu nzu yawe uzagera mu za bukuru iteka ryose.

1 Samweli 2:33

Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Ab'urubyaro rw'inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse.

1 Samweli 2:34

Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe.

1 Samweli 2:35

Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk'ibyo mu mutima wanjye n'ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y'uwo nimikishije amavuta iminsi yose.

1 Samweli 2:36

Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza n'agatore k'umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpe umurimo umwe w'ubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.’ ”