1 Samweli 14

52 verses

1 Samweli 14:1

Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy'Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se.

1 Samweli 14:2

Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y'igiti cy'umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n'abantu nka magana atandatu.

1 Samweli 14:3

(Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w'Uwiteka w'i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.

1 Samweli 14:4

Kandi hagati y'iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy'Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n'ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.

1 Samweli 14:5

Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n'i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n'i Geba.

1 Samweli 14:6

Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”

1 Samweli 14:7

Umutwaje intwaro aramusubiza ati “Kora ibiri mu mutima wawe byose, hindukira dore ndi kumwe nawe, ndakora icyo umutima wawe wibwira.”

1 Samweli 14:8

Yonatani aravuga ati “Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze,

1 Samweli 14:9

nibatubwira bati ‘Nimuhame aho tuhabasange’, maze tuhahagarare twe kuzamuka ngo tubasange.

1 Samweli 14:10

Ariko nibavuga bati ‘Nimuze hano’, turaherako tuzamuke kuko Uwiteka ari bube abatugabije, kandi icyo ni cyo kitubera ikimenyetso.”

1 Samweli 14:11

Nuko bombi bigaraganza ku banyagihome b'Abafilisitiya. Abafilisitiya bababonye baravuga bati “Dore Abaheburayo basesurutse mu myobo bari bihishemo.”

1 Samweli 14:12

Abanyagihome baherako babwira Yonatani n'umutwaje intwaro bati “Nimuzamuke tubone icyo tubereka.” Nuko Yonatani abwira umutwaje intwaro ati “Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko y'Abisirayeli.”

1 Samweli 14:13

Nuko Yonatani yuriza amaboko n'amaguru, n'umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n'umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.

1 Samweli 14:14

Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n'umutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nk'igice cy'umurima.

1 Samweli 14:15

Maze mu rugerero hacika igikuba no mu misozi no mu bantu bose, abanyagihome na ba banyazi na bo bahinda umushitsi. Isi yose ihinda umushitsi, habaho umushitsi mwinshi cyane.

1 Samweli 14:16

Abarinzi ba Sawuli b'i Gibeya y'i Bubenyamini babirabutswe, babona inteko zishoka inkungugu zinyuranamo.

1 Samweli 14:17

Maze Sawuli abwira abantu bari kumwe na we ati “Nimubare abantu murebe ko hari uwacu watuvuyemo.” Bamaze kubara basanga Yonatani n'umutwaje intwaro batabarimo.

1 Samweli 14:18

Sawuli abwira Ahiya ati “Zana hano isanduku y'Imana.” (Kuko muri iyo minsi isanduku y'Imana yabaga mu Bisirayeli.)

1 Samweli 14:19

Ubwo Sawuli yavuganaga n'umutambyi, urusaku rwari mu rugerero rw'Abafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwira umutambyi ati “Kuraho ukuboko kwawe.”

1 Samweli 14:20

Nuko Sawuli n'abantu bari kumwe na we bose baraterana bajya mu ntambara, basanga bacumitana inkota, umuntu wese na mugenzi we, baratatana cyane.

1 Samweli 14:21

Kandi hari Abaheburayo babanaga n'Abafilisitiya nk'ubwa mbere bavuye mu gihugu cyose gihereranye n'aho, bakajya mu rugerero rwabo. Na bo barahindukira bifatanya n'Abisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.

1 Samweli 14:22

Kandi Abisirayeli bari bihishe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu bumvise ko Abafilisitiya bahunze, na bo babakurikirana muri iyo ntambara.

1 Samweli 14:23

Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli uwo munsi. Hanyuma urugamba rwunamukana i Betaveni.

1 Samweli 14:24

Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.” Nuko nta n'umwe muri bo wagize icyo arya.

1 Samweli 14:25

Maze abantu bose bagera mu ishyamba, hari ubuki hasi.

1 Samweli 14:26

Bageze mu ishyamba basanga ubuki bushonga, ariko ntihagira umuntu wese ukoza intoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro.

1 Samweli 14:27

Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z'ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.

1 Samweli 14:28

Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’ ” Nuko abantu bagwa isari.

1 Samweli 14:29

Maze Yonatani aravuga ati “Data yagiriye abantu nabi. Nimurore namwe uko amaso yanjye ahwejejwe n'uko numvise kuri ubwo buki.

1 Samweli 14:30

Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.”

1 Samweli 14:31

Maze uwo munsi bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane.

1 Samweli 14:32

Baherako biyahura mu minyago, banyaga intama n'inka n'inyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso.

1 Samweli 14:33

Maze babibwira Sawuli bati “Dore abantu bacumuye ku Uwiteka kuko baryanye inyama n'amaraso.” Arababwira ati “Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ry'igitare, murinzanire nonaha.”

1 Samweli 14:34

Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.

1 Samweli 14:35

Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka.

1 Samweli 14:36

Nuko Sawuli aravuga ati “Nimuze tumanuke dukurikire Abafilisitiya iri joro, turare tubanyaga twe gusiga n'umwe.” Baramusubiza bati “Kora uko ushaka kose.” Maze umutambyi arababwira ati “Nimwigire hano twegere Imana.”

1 Samweli 14:37

Sawuli agisha Imana inama ati “Mbese nkurikire Abafilisitiya, urabatanga mu maboko y'Abisirayeli?” Ariko uwo munsi ntiyamusubiza.

1 Samweli 14:38

Maze Sawuli aravuga ati “Nimunyegere batware mwese, murebe mwitegereze icyaha cyakozwe uyu munsi icyo ari cyo.

1 Samweli 14:39

Mbarahiye Uwiteka ujya akiza Isirayeli, naho yaba umwana wanjye Yonatani, arapfa nta kabuza.” Ariko ntihagira umuntu wo muri abo bose ugira icyo amusubiza.

1 Samweli 14:40

Maze abwira Abisirayeli bose ati “Nimujye uruhande rumwe, nanjye n'umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.” Abantu basubiza Sawuli bati “Kora uko ushaka.”

1 Samweli 14:41

Sawuli abwira Uwiteka Imana ya Isirayeli ati “Erekana ukuri.” Maze ubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli. Nuko abantu barakira.

1 Samweli 14:42

Sawuli arongera aravuga ati “Nuko nimudufindire jye n'umuhungu wanjye Yonatani.” Bwerekana Yonatani.

1 Samweli 14:43

Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.” Yonatani aramubwira ati “Koko nakojeje umutwe w'inkoni nari nitwaje mu mushonge w'ubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.”

1 Samweli 14:44

Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.”

1 Samweli 14:45

Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n'Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.

1 Samweli 14:46

Nuko Sawuli arizamukira arorera gukurikira Abafilisitiya, n'Abafilisitiya na bo basubira iwabo.

1 Samweli 14:47

Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana n'ababisha be bose impande zose, Abamowabu n'Abamoni n'Abanyedomu n'abami b'i Soba n'Abafilisitiya, arabībasira aho yaganaga hose.

1 Samweli 14:48

Aba intwari anesha Abamaleki, akiza Abisirayeli amaboko y'ababanyagaga.

1 Samweli 14:49

Kandi bene Sawuli ni aba: Yonatani na Ishivi na Malikishuwa. Amazina y'abakobwa be bombi, uwa mbere ni Merabu na murumuna we Mikali.

1 Samweli 14:50

Kandi muka Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimāsi. Kandi umugaba w'ingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli.

1 Samweli 14:51

Kandi Kishi ari we se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri ni bene Abiyeli.

1 Samweli 14:52

Ku ngoma ya Sawuli yose, habaho umurwano mwinshi cyane n'Abafilisitiya. Nuko Sawuli iyo yabonaga umuntu wese w'imbaraga cyangwa w'intwari, yaramuhakaga.