1 Samweli 15

35 verses

1 Samweli 15:1

Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.

1 Samweli 15:2

Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.

1 Samweli 15:3

None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n'ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n'abagore, n'abana b'impinja n'abonka, inka n'intama, ingamiya n'indogobe.’ ”

1 Samweli 15:4

Nuko Sawuli ahuruza ingabo azibarira i Telayimu, hariho ingabo zigenza ibirenge uduhumbi tubiri, n'Abayuda inzovu.

1 Samweli 15:5

Bukeye Sawuli ajya ku mudugudu w'Abamaleki, yubikirira mu gikombe cyaho.

1 Samweli 15:6

Sawuli agezeyo abwira Abakeni ati “Nimumanuke muve mu Bamaleki ne kubarimburana na bo, kuko mwagiriye imbabazi Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.” Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.

1 Samweli 15:7

Maze Sawuli yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri, hateganye na Egiputa.

1 Samweli 15:8

Afata mpiri umwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota.

1 Samweli 15:9

Ariko Sawuli n'abari kumwe na we barokora Agagi n'inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, n'ibiduhagire n'abāgazi b'intama beza, n'ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.

1 Samweli 15:10

Bukeye ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati

1 Samweli 15:11

“Nicujije icyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.” Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka.

1 Samweli 15:12

Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumeli kandi yishingiye urwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukana i Gilugali.”

1 Samweli 15:13

Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry'Uwiteka.”

1 Samweli 15:14

Samweli aramubaza ati “Ariko uko gutāma kw'intama kunza mu matwi no guhogerana kw'inka numva, bigenda bite?”

1 Samweli 15:15

Sawuli aramusubiza ati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.”

1 Samweli 15:16

Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.” Aramubwira ati “Ivugire.”

1 Samweli 15:17

Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w'imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?

1 Samweli 15:18

Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati ‘Genda urimbure rwose ba banyabyaha b'Abamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?’

1 Samweli 15:19

None se ni iki cyaguteye kutumvira Uwiteka, ukikubitira iminyago, ugakora ibyangwa n'Uwiteka?”

1 Samweli 15:20

Sawuli abwira Samweli ati “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami w'Abamaleki, n'Abamaleki ndabarimbura rwose.

1 Samweli 15:21

Ariko abantu ni bo benzeho intama n'inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.”

1 Samweli 15:22

Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama.

1 Samweli 15:23

Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”

1 Samweli 15:24

Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.

1 Samweli 15:25

Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye kandi uhindukirane nanjye, kugira ngo nsenge Uwiteka.”

1 Samweli 15:26

Samweli abwira Sawuli ati “Sindi busubiraneyo nawe. Kuko wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba umwami wa Isirayeli.”

1 Samweli 15:27

Nuko Samweli agihindukira kugenda, Sawuli asingira ikinyita cy'umwambaro we uracika.

1 Samweli 15:28

Samweli aramubwira ati “Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta.

1 Samweli 15:29

Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atari umuntu ngo yihane.”

1 Samweli 15:30

Sawuli aravuga ati “Naracumuye ariko none ndakwinginze, unyubahirize imbere y'abatware b'abantu banjye n'imbere y'Abisirayeli, tugarukane kugira ngo nsenge Uwiteka Imana yawe.”

1 Samweli 15:31

Nuko Samweli arahindukira akurikira Sawuli, Sawuli asenga Uwiteka.

1 Samweli 15:32

Maze Samweli aravuga ati “Nimunzanire hano Agagi umwami w'Abamaleki.” Nuko Agagi aza aho ari akimbagira, aravuga ati “Erega intorezo z'urupfu ziracitse.”

1 Samweli 15:33

Samweli aravuga ati “Nk'uko inkota yawe yahinduraga abagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere y'Uwiteka i Gilugali.

1 Samweli 15:34

Samweli aherako ajya i Rama. Sawuli arazamuka ajya iwe, i Gibeya ya Sawuli.

1 Samweli 15:35

Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugeza aho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akaba umwami wa Isirayeli.