1 Samweli 16

23 verses

1 Samweli 16:1

Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w'i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.”

1 Samweli 16:2

Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?” Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y'ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’

1 Samweli 16:3

Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira.”

1 Samweli 16:4

Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b'umudugudu baza kumusanganira bahinda umushitsi. Baramubaza bati “Mbese uzanywe n'amahoro?”

1 Samweli 16:5

Ati “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo, nimwiyeze muze tujyane ku gitambo.” Kandi yeza Yesayi n'abahungu be, abahamagara kuza ku gitambo.

1 Samweli 16:6

Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.”

1 Samweli 16:7

Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”

1 Samweli 16:8

Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”

1 Samweli 16:9

Yesayi ariyongeza amurika Shama, na bwo Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”

1 Samweli 16:10

Nuko Yesayi amurikira Samweli abahungu be barindwi. Maze Samweli abwira Yesayi ati “Aba si bo Uwiteka yatoranije.”

1 Samweli 16:11

Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?” Aramusubiza ati “Hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.” Samweli abwira Yesayi ati “Mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza.”

1 Samweli 16:12

Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w'inzobe ufite uburanga kandi w'igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.”

1 Samweli 16:13

Samweli aherako yenda ihembe ry'amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w'Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.

1 Samweli 16:14

Icyo gihe umwuka w'Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima

1 Samweli 16:15

Maze abagaragu ba Sawuli baramubwira bati “Dore umwuka mubi uva ku Mana ni wo uguhagarika umutima!

1 Samweli 16:16

Databuja, tegeka abagaragu bawe bakuri imbere bagushakire umucuranzi w'umuhanga, maze umwuka mubi uva ku Mana naguhangaho, ajye agucurangira ukire.”

1 Samweli 16:17

Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.”

1 Samweli 16:18

Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. Ni umucuranzi w'umuhanga, ni umugabo w'imbaraga n'intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”

1 Samweli 16:19

Ni cyo cyatumye Sawuli atuma intumwa kuri Yesayi aramubwira ati “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira intama.”

1 Samweli 16:20

Maze Yesayi azana indogobe, ayihekesha amarobe y'imitsima n'imvumba ya vino n'umwagazi w'ihene, abyoherereza Sawuli bijyanywe n'umuhungu we Dawidi.

1 Samweli 16:21

Dawidi asohoye kwa Sawuli amuhagarara imbere. Sawuli aramukunda cyane amugira umutwaza intwaro.

1 Samweli 16:22

Maze Sawuli atuma kuri Yesayi ati “Ngusabye Dawidi ngo ajye ankorera kuko antonnyeho.”

1 Samweli 16:23

Hanyuma iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakira umwuka mubi akamuvaho.