1 Samweli 28

25 verses

1 Samweli 28:1

Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n'Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati “Umenye rwose ko uzatabarana nanjye n'abantu bawe, tukajyana n'ingabo ku rugamba.”

1 Samweli 28:2

Dawidi aramubwira ati “Ni na ho uzamenyera icyo umugaragu wawe nzakora.” Akishi abwira Dawidi ati “Ni cyo kizatuma nkugira umurinzi w'umutwe wanjye iminsi yose.”

1 Samweli 28:3

Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu mudugudu we i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi muri icyo gihugu.

1 Samweli 28:4

Bukeye Abafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu. Sawuli na we ateranya Abisirayeli bose, bagerereza i Gilibowa.

1 Samweli 28:5

Sawuli arabutswe ingabo z'Abafilisitiya aratinya, umutima we urakuka cyane.

1 Samweli 28:6

Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n'abahanuzi.

1 Samweli 28:7

Sawuli aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.” Abagaragu be baramusubiza bati “Hariho umushitsikazi kuri Endori.”

1 Samweli 28:8

Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n'abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira.”

1 Samweli 28:9

Uwo mugore aramusubiza ati “Mbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumye utega ubugingo bwanjye umutego kugira ngo unyicishe?”

1 Samweli 28:10

Sawuli amurahira Uwiteka ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.”

1 Samweli 28:11

Uwo mugore aramubaza ati “Nkuzurire nde?” Na we ati “Nzurira Samweli.”

1 Samweli 28:12

Ariko uwo mugore abonye Samweli, atera hejuru n'ijwi rirenga abaza Sawuli ati “Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli!”

1 Samweli 28:13

Umwami aramusubiza ati “Humura! Mbwira icyo ubonye.” Umugore ati “Mbonye imana izamuka iva ikuzimu.”

1 Samweli 28:14

Sawuli aramubaza ati “Arasa ate?” Na we ati “Ni umusaza uzamutse kandi yiteye igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, arunama yubika amaso ye aramuramya.

1 Samweli 28:15

Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?” Sawuli aramusubiza ati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.”

1 Samweli 28:16

Samweli aravuga ati “Ubimbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahinduka umwanzi wawe?

1 Samweli 28:17

Uwiteka ubwe yagenje nk'uko yabivugiye muri jye, Uwiteka yaguciye ku ngoma ayiha umuturanyi wawe Dawidi,

1 Samweli 28:18

kuko utumviye Uwiteka kandi ntusohoze uburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo.

1 Samweli 28:19

Ndetse Uwiteka azaguhāna n'Abisirayeli mu Bafilisitiya, kandi ejo wowe n'abahungu bawe muzansanga. Uwiteka agiye guhāna ingabo za Isirayeli mu Bafilisitiya.”

1 Samweli 28:20

Uwo mwanya Sawuli aherako yikubita hasi indambya yubamye, kuko akuwe umutima cyane n'ibyo Samweli amubwiye, acika intege kuko yari yiriwe ubusa kandi akaburara.

1 Samweli 28:21

Hanyuma uwo mugore asanga Sawuli, abona ko yashobewe cyane aramubwira ati “Dore umuja wawe nakumviye mpara amagara, numvira amagambo umbwiye.

1 Samweli 28:22

None ndakwinginze, nawe wumvire umuja wawe unyemerere ngufungurire, urye kugira ngo nugenda ubone intege.”

1 Samweli 28:23

Aranga ati “Sinshaka kurya.” Ariko abagaragu be n'uwo mugore baramuhata arabumvira, aherako abaduka hasi yicara ku buriri.

1 Samweli 28:24

Kandi uwo mugore yari afite ikimasa kibyibushye kiri mu ruhongore arihuta aracyica, yenda ifu ayivugamo umutsima udasembuwe arawotsa,

1 Samweli 28:25

abihereza Sawuli n'abagaragu be barafungura. Baherako bahaguruka iryo joro, baragenda.