1 Samweli 29

11 verses

1 Samweli 29:1

Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y'isōko yaho.

1 Samweli 29:2

Abatware b'Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n'ibihumbi, kandi Dawidi n'ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.

1 Samweli 29:3

Maze abatware b'Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abatware b'Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n'imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.”

1 Samweli 29:4

Ariko abatware b'Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by'aba bantu?

1 Samweli 29:5

Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?”

1 Samweli 29:6

Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n'imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.

1 Samweli 29:7

None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b'Abafilisitiya.”

1 Samweli 29:8

Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b'umwami databuja?”

1 Samweli 29:9

Akishi asubiza Dawidi ati “Ku bwanjye nzi ko untunganiye nka marayika w'Imana, ariko abatware b'Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’

1 Samweli 29:10

Nuko none uzindukane kare mu gitondo n'abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.”

1 Samweli 29:11

Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n'ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy'Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli.