1 Samweli 3

21 verses

1 Samweli 3:1

Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry'Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.

1 Samweli 3:2

Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe,

1 Samweli 3:3

itara ry'Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw'Uwiteka, aho isanduku y'Imana iba.

1 Samweli 3:4

Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!”

1 Samweli 3:5

Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Eli ati “Singuhamagaye subira kuryama.” Nuko asubira kuryama.

1 Samweli 3:6

Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Aramusubiza ati “Mwana wanjye, singuhamagaye subira kuryama.”

1 Samweli 3:7

Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n'ijambo rye.

1 Samweli 3:8

Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.

1 Samweli 3:9

Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari.

1 Samweli 3:10

Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk'ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!” Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.”

1 Samweli 3:11

Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri.

1 Samweli 3:12

Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo.

1 Samweli 3:13

Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw'iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze.

1 Samweli 3:14

Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy'inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy'igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ”

1 Samweli 3:15

Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeye akingura inzugi z'inzu y'Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe.

1 Samweli 3:16

Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.” Na we ati “Karame!”

1 Samweli 3:17

Aramubaza ati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.”

1 Samweli 3:18

Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubiza ati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.”

1 Samweli 3:19

Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.

1 Samweli 3:20

Nuko Abisirayeli bose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw'Uwiteka.

1 Samweli 3:21

Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n'ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose.