1 Samweli 31

13 verses

1 Samweli 31:1

Nuko Abafilisitiya barwana n'Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w'i Gilibowa, bagwa aho.

1 Samweli 31:2

Abafilisitiya basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

1 Samweli 31:3

Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane.

1 Samweli 31:4

Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.

1 Samweli 31:5

Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.

1 Samweli 31:6

Uko ni ko Sawuli yapfuye n'abahungu be batatu, n'umutwaje intwaro n'ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.

1 Samweli 31:7

Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y'ikibaya n'abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.

1 Samweli 31:8

Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n'abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa.

1 Samweli 31:9

Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw'ibigirwamana byabo no mu bantu.

1 Samweli 31:10

Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z'amabuye z'umudugudu w'i Betishani.

1 Samweli 31:11

Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli,

1 Samweli 31:12

ab'intwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n'iz'abahungu be ku nkike z'i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.

1 Samweli 31:13

Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y'umunyinya w'i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.