1 Samweli 30

31 verses

1 Samweli 30:1

Nuko Dawidi n'ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy'ikusi n'i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse,

1 Samweli 30:2

banyaze abagore n'abari bari yo bose, abato n'abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera.

1 Samweli 30:3

Dawidi n'ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore n'abahungu babo n'abakobwa babo banyazwe.

1 Samweli 30:4

Dawidi n'abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira.

1 Samweli 30:5

Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w'Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w'i Karumeli, na bo bari banyazwe.

1 Samweli 30:6

Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk'abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n'abana be b'abahungu n'ab'abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.

1 Samweli 30:7

Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.” Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi.

1 Samweli 30:8

Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?” Aramusubiza ati “Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.”

1 Samweli 30:9

Nuko Dawidi n'ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho.

1 Samweli 30:10

Ariko Dawidi n'ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori.

1 Samweli 30:11

Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n'amazi yo kunywa,

1 Samweli 30:12

kandi bamuha n'igice cy'umubumbe w'imbuto z'umutini, n'amaseri abiri y'inzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu atarya atanywa.

1 Samweli 30:13

Dawidi aramubaza ati “Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?” Na we aramusubiza ati “Ndi umuhungu w'Umunyegiputa, umugaragu w'Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye.

1 Samweli 30:14

Twari twateye igihugu cy'Abakereti cy'ikusi, n'icy'Abayuda n'ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.”

1 Samweli 30:15

Dawidi aramubaza ati “Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?” Aramusubiza ati “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.”

1 Samweli 30:16

Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy'Abafilisitiya no mu cy'Abayuda.

1 Samweli 30:17

Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba w'undi munsi, ntiharokoka n'umwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga.

1 Samweli 30:18

Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi.

1 Samweli 30:19

Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b'abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose.

1 Samweli 30:20

Dawidi anyaga amashyo y'inka n'ay'intama zabo zose, bazishorera imbere y'izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.”

1 Samweli 30:21

Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n'abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.

1 Samweli 30:22

Maze abantu b'abanyageso mbi bose b'ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n'abana be bakabajyana bakagenda.”

1 Samweli 30:23

Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye.

1 Samweli 30:24

Mbese hari uwakwemera inama yanyu? Umugabane w'uwagiye mu ntambara urahwana n'uw'uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.”

1 Samweli 30:25

Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n'umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n'ubu.

1 Samweli 30:26

Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware b'Abayuda b'incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y'abanzi b'Uwiteka.”

1 Samweli 30:27

Abyoherereza ab'i Beteli n'ab'i Ramoti y'ikusi n'ab'i Yatiri,

1 Samweli 30:28

n'aba Aroweri n'ab'i Sifemoti n'aba Eshitemowa,

1 Samweli 30:29

n'ab'i Rakala n'abo mu midugudu y'Abanyeramēli, n'abo mu midugudu y'Abakeni,

1 Samweli 30:30

n'ab'i Horuma n'ab'i Korashani n'aba Ataki,

1 Samweli 30:31

n'ab'i Heburoni n'ab'ahandi hose Dawidi n'abantu be bajyaga babamo.