1 Abatesalonike 3

13 verses

1 Abatesalonike 3:1

Nuko rero tubonye yuko tutagishoboye kwiyumanganya, twibwira ko ibyiza ari uko twasigara muri Atenayi twenyine.

1 Abatesalonike 3:2

Nuko dutuma Timoteyo mwene Data, umukozi w'Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ngo abe ari we ubakomeza, no kubahugura ku byo kwizera kwanyu

1 Abatesalonike 3:3

kugira ngo hatagira umuntu muri mwe unyeganyezwa n'aya makuba, kuko ubwanyu muzi yuko ari cyo twashyiriweho.

1 Abatesalonike 3:4

Ndetse ubwo twari kumwe namwe mbere twababwiye yuko tugiye kubabazwa, kandi ni ko byabaye namwe murabizi.

1 Abatesalonike 3:5

Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko yenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twarakoreye ubusa.

1 Abatesalonike 3:6

Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ibyo kwizera kwanyu n'urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kutureba nk'uko natwe tubakumbura.

1 Abatesalonike 3:7

Ni cyo cyatumye bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n'amakuba,

1 Abatesalonike 3:8

kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami.

1 Abatesalonike 3:9

Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, ku bw'ibyishimo byose tubīshimira imbere y'Imana yacu?

1 Abatesalonike 3:10

Dusabira cyane ku mwanywa na nijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu.

1 Abatesalonike 3:11

Icyampa Imana yacu ubwayo ari yo Data wa twese, n'Umwami wacu Yesu, bakatubonereza inzira yo kuza iwanyu.

1 Abatesalonike 3:12

Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose nk'uko natwe twabakunze,

1 Abatesalonike 3:13

kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y'Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n'abera be bose.