1 Abatesalonike 4

18 verses

1 Abatesalonike 4:1

Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk'uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho.

1 Abatesalonike 4:2

Muzi amategeko twahawe n'Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo.

1 Abatesalonike 4:3

Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana,

1 Abatesalonike 4:4

ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro,

1 Abatesalonike 4:5

mudatwarwa n'irari ryo kurigira nk'abapagani batazi Imana,

1 Abatesalonike 4:6

kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Se kuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y'ibyo byose nk'uko twabanje kubabwira no kubahamiriza.

1 Abatesalonike 4:7

Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.

1 Abatesalonike 4:8

Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera.

1 Abatesalonike 4:9

Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n'Imana gukundana,

1 Abatesalonike 4:10

ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b'i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze,

1 Abatesalonike 4:11

kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk'uko twabategetse,

1 Abatesalonike 4:12

kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye.

1 Abatesalonike 4:13

Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby'abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.

1 Abatesalonike 4:14

Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.

1 Abatesalonike 4:15

Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n'ijambo ry'Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k'Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.

1 Abatesalonike 4:16

Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye n'impanda y'Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,

1 Abatesalonike 4:17

maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose.

1 Abatesalonike 4:18

Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.