1 Abatesalonike 5

28 verses

1 Abatesalonike 5:1

Ariko bene Data, iby'ibihe n'iminsi ntimugomba kubyandikirwa,

1 Abatesalonike 5:2

kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza nijoro.

1 Abatesalonike 5:3

Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk'uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.

1 Abatesalonike 5:4

Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk'umujura,

1 Abatesalonike 5:5

kuko mwese muri abana b'umucyo n'abana b'amanywa. Ntituri ab'ijoro cyangwa ab'umwijima.

1 Abatesalonike 5:6

Nuko rero twe gusinzira nk'abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha

1 Abatesalonike 5:7

kuko abasinzira basinzira nijoro, n'abasinda bagasinda nijoro.

1 Abatesalonike 5:8

Ariko twebweho ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero.

1 Abatesalonike 5:9

Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo

1 Abatesalonike 5:10

wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we.

1 Abatesalonike 5:11

Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk'uko musanzwe mubikora.

1 Abatesalonike 5:12

Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana.

1 Abatesalonike 5:13

Mububahe cyane mu rukundo ku bw'umurimo wabo. Mugirirane amahoro.

1 Abatesalonike 5:14

Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose.

1 Abatesalonike 5:15

Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.

1 Abatesalonike 5:16

Mwishime iteka,

1 Abatesalonike 5:17

musenge ubudasiba,

1 Abatesalonike 5:18

mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.

1 Abatesalonike 5:19

Ntimukazimye Umwuka w'Imana

1 Abatesalonike 5:20

kandi ntimugahinyure ibihanurwa,

1 Abatesalonike 5:21

ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza,

1 Abatesalonike 5:22

mwirinde igisa n'ikibi cyose.

1 Abatesalonike 5:23

Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.

1 Abatesalonike 5:24

Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.

1 Abatesalonike 5:25

Bene Data, mudusabire.

1 Abatesalonike 5:26

Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera.

1 Abatesalonike 5:27

Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko.

1 Abatesalonike 5:28

Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.