1 Timoteyo 1

20 verses

1 Timoteyo 1:1

Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw'itegeko ry'Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,

1 Timoteyo 1:2

ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.

1 Timoteyo 1:3

Ugume muri Efeso nk'uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugira ngo wihanangirize bamwe kutigisha ukundi,

1 Timoteyo 1:4

cyangwa kwita ku migani y'ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w'Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka.

1 Timoteyo 1:5

Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya.

1 Timoteyo 1:6

Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by'amanjwe,

1 Timoteyo 1:7

bashaka kuba abigisha b'amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera.

1 Timoteyo 1:8

Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyo umuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko,

1 Timoteyo 1:9

kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n'ibigande, n'abatubaha Imana n'abanyabyaha, n'abatari abera n'abatita ku by'Imana, n'abakubita ba se na ba nyina, n'abicanyi

1 Timoteyo 1:10

n'abasambanyi n'abagabo bendana, n'abanyaga abantu bakabagura, n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, n'ibindi byose bidahura n'inyigisho nzima,

1 Timoteyo 1:11

zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa, ubwo nahawe.

1 Timoteyo 1:12

Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we

1 Timoteyo 1:13

nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera;

1 Timoteyo 1:14

kandi ubuntu bw'Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.

1 Timoteyo 1:15

Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere.

1 Timoteyo 1:16

Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.

1 Timoteyo 1:17

Umwami nyir'ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.

1 Timoteyo 1:18

Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza,

1 Timoteyo 1:19

ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk'inkuge imenetse ku byo kwizera.

1 Timoteyo 1:20

Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana.