1 Timoteyo 2

15 verses

1 Timoteyo 2:1

Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira,

1 Timoteyo 2:2

ariko cyane cyane abami n'abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.

1 Timoteyo 2:3

Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y'Imana Umukiza wacu,

1 Timoteyo 2:4

ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.

1 Timoteyo 2:5

Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w'Imana n'abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo

1 Timoteyo 2:6

witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo,

1 Timoteyo 2:7

ari cyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n'intumwa (ndavuga ukuri, simbeshya) n'umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n'ukuri.

1 Timoteyo 2:8

Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka.

1 Timoteyo 2:9

Kandi n'abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi,

1 Timoteyo 2:10

ahubwo birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.

1 Timoteyo 2:11

Umugore yigane ituza aganduke rwose,

1 Timoteyo 2:12

kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza

1 Timoteyo 2:13

kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.

1 Timoteyo 2:14

Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro.

1 Timoteyo 2:15

Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.