1 Timoteyo 6

21 verses

1 Timoteyo 6:1

Abagaragu b'imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ry'Imana n'inyigisho zacu bidatukwa.

1 Timoteyo 6:2

Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n'uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaro ari abizera n'abakundwa. Ujye wigisha ibyo ubibahugure.

1 Timoteyo 6:3

Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo, n'ibyigisho bihura no kubaha Imana,

1 Timoteyo 6:4

aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n'intambara z'amagambo zivamo ishyari n'intonganya, n'ibitutsi no gukeka ibibi,

1 Timoteyo 6:5

n'impaka z'abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu.

1 Timoteyo 6:6

Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi,

1 Timoteyo 6:7

kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo.

1 Timoteyo 6:8

Ariko ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije tunyurwe na byo,

1 Timoteyo 6:9

kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.

1 Timoteyo 6:10

Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.

1 Timoteyo 6:11

Ariko wowe ho muntu w'Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n'ubugwaneza.

1 Timoteyo 6:12

Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y'abahamya benshi.

1 Timoteyo 6:13

Ndakwihanangiririza mu maso y'Imana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato,

1 Timoteyo 6:14

witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n'umugayo, kugeza ku kuboneka k'Umwami wacu Yesu Kristo,

1 Timoteyo 6:15

kuzerekanwa mu gihe cyako n'Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w'abami n'Umutware utwara abatware.

1 Timoteyo 6:16

Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo, Amen.

1 Timoteyo 6:17

Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe,

1 Timoteyo 6:18

kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga,

1 Timoteyo 6:19

bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.

1 Timoteyo 6:20

Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n'ingirwabwenge zirwanya iby'Imana.

1 Timoteyo 6:21

Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba bakava mu byo kwizerwa. Ubuntu bubane namwe.