1 Timoteyo 5

25 verses

1 Timoteyo 5:1

Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n'abasore ubahugure nka bene so,

1 Timoteyo 5:2

abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n'abagore bakiri bato n'abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.

1 Timoteyo 5:3

Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by'ukuri.

1 Timoteyo 5:4

Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y'Imana.

1 Timoteyo 5:5

Umupfakazi by'ukuri usigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro,

1 Timoteyo 5:6

ariko uwidamararira aba apfuye ahagaze.

1 Timoteyo 5:7

Ubategeke ibyo kugira ngo batabaho umugayo.

1 Timoteyo 5:8

Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.

1 Timoteyo 5:9

Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa,

1 Timoteyo 5:10

agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by'abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.

1 Timoteyo 5:11

Ariko abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa , kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa,

1 Timoteyo 5:12

bakagibwaho n'urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere.

1 Timoteyo 5:13

Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n'abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.

1 Timoteyo 5:14

Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka;

1 Timoteyo 5:15

kuko n'ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani.

1 Timoteyo 5:16

Nihagira uwizera w'umugabo cyangwa w'umugore ufite indushyi z'abapfakazi, abafashe, kugira ngo Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.

1 Timoteyo 5:17

Abakuru b'Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry'Imana no kwigisha,

1 Timoteyo 5:18

kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w'inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.”

1 Timoteyo 5:19

Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu.

1 Timoteyo 5:20

Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye.

1 Timoteyo 5:21

Ndakwihanangiririza imbere y'Imana na Yesu Kristo n'abamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urw'umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera.

1 Timoteyo 5:22

Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n'ibyaha by'abandi, ahubwo wirindire kuba intungane.

1 Timoteyo 5:23

Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw'inda yawe kuko urwaragura.

1 Timoteyo 5:24

Ibyaha by'abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby'abandi bizagaragara hanyuma.

1 Timoteyo 5:25

Uko ni ko n'imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n'itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.