2 Ngoma 10

19 verses

2 Ngoma 10:1

Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

2 Ngoma 10:2

Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.

2 Ngoma 10:3

Baramutumira, nuko Yerobowamu n'Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati

2 Ngoma 10:4

“So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”

2 Ngoma 10:5

Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.

2 Ngoma 10:6

Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?”

2 Ngoma 10:7

Baramusubiza bati “Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.”

2 Ngoma 10:8

Ariko yanga inama yagiriwe n'abasaza, ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.

2 Ngoma 10:9

Arababaza ati “Mufite nama ki tuzasubiza abo bantu, Bambwiye ngo nimborohereze uburetwa umukambwe wanjye yabashyizeho?”

2 Ngoma 10:10

Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uku ni ko uzasubiza abo bantu bakubwiye ngo so yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararuta ubunini ikiyunguyungu cya data.

2 Ngoma 10:11

Ndetse nubwo data yabashyizeho uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”

2 Ngoma 10:12

Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”

2 Ngoma 10:13

Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y'abasaza,

2 Ngoma 10:14

abasubiza akurikije inama y'abasore ati “Data yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

2 Ngoma 10:15

Nuko umwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugira ngo Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w'i Shilo.

2 Ngoma 10:16

Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, abantu basubiza umwami bati “Ni mugabane ki dufite kuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi. Nimusubire mu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidi urimenyera ibyawe n'umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo.

2 Ngoma 10:17

Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y'i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.

2 Ngoma 10:18

Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.

2 Ngoma 10:19

Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n'ubu.