2 Ngoma 11

23 verses

2 Ngoma 11:1

Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda n'uwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n'inzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye.

2 Ngoma 11:2

Ariko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Shemaya umuntu w'Imana riti

2 Ngoma 11:3

“Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w'Abayuda, n'Abisirayeli bose bari i Buyuda n'i Bubenyamini uti

2 Ngoma 11:4

‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira amagambo y'Uwiteka barorera gutera Yerobowamu, basubirayo.

2 Ngoma 11:5

Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu y'ibihome.

2 Ngoma 11:6

Yubaka i Betelehemu na Etamu n'i Tekowa,

2 Ngoma 11:7

n'i Betisuri n'i Sōko na Adulamu,

2 Ngoma 11:8

n'i Gati n'i Maresha n'i Zifu,

2 Ngoma 11:9

na Adorayimu n'i Lakishi na Azeka,

2 Ngoma 11:10

n'i Sora na Ayaloni n'i Heburoni, imidugudu y'i Buyuda n'i Bubenyamini igoswe n'inkike.

2 Ngoma 11:11

Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo n'ibyokurya n'amavuta na vino.

2 Ngoma 11:12

Kandi mu mudugudu wose ashyiramo ingabo n'amacumu, arayikomeza cyane. I Buyuda n'i Bubenyamini haba ahe.

2 Ngoma 11:13

Maze abatambyi n'Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga.

2 Ngoma 11:14

Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda n'i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n'abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo w'ubutambyi,

2 Ngoma 11:15

ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n'ibishushanyo by'inyana yaremye, mu ngoro zabyo.

2 Ngoma 11:16

Maze bakurikirwa n'abari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

2 Ngoma 11:17

Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bw'Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n'iza Salomo.

2 Ngoma 11:18

Rehobowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi.

2 Ngoma 11:19

Babyarana abana b'abahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu.

2 Ngoma 11:20

Hanyuma y'uwo arongora Māka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti.

2 Ngoma 11:21

Kandi Rehobowamu akunda Māka umukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n'inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n'umunani akagira n'inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b'abahungu makumyabiri n'umunani n'abakobwa mirongo itandatu).

2 Ngoma 11:22

Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami.

2 Ngoma 11:23

Maze agira ubwenge atataniriza abana be b'abahungu mu bihugu byose by'i Buyuda, n'i Bubenyamini mu midugudu yose igoswe n'inkike, akajya abagerera igerero ry'ibyokurya byinshi kandi abashakira n'abagore benshi.