2 Ngoma 12

16 verses

2 Ngoma 12:1

Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y'Uwiteka hamwe n'Abisirayeli bose.

2 Ngoma 12:2

Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka.

2 Ngoma 12:3

Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n'abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n'abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n'Abasukimu n'Abanyetiyopiya.

2 Ngoma 12:4

Atsinda imidugudu y'Abayuda igoswe n'inkike, arongera atera i Yerusalemu.

2 Ngoma 12:5

Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n'abatware b'Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ”

2 Ngoma 12:6

Maze abatware ba Isirayeli n'umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”

2 Ngoma 12:7

Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n'uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n'ukuboko kwa Shishaki.

2 Ngoma 12:8

Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n'ubuhake bw'abami b'ibindi bihugu.”

2 Ngoma 12:9

Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ubwo mu nzu y'umwami, arabijyana byose. Ajyana n'ingabo z'izahabu Salomo yacurishije.

2 Ngoma 12:10

Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z'imiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindaga urugi rw'inzu y'umwami.

2 Ngoma 12:11

Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y'abarinzi.

2 Ngoma 12:12

Nuko yicishije bugufi, uburakari bw'Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n'i Buyuda hari hakirimo ibyiza.

2 Ngoma 12:13

Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi.

2 Ngoma 12:14

Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.

2 Ngoma 12:15

Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw'ibitabo byandikwagamo amazina y'abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

2 Ngoma 12:16

Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye.