2 Ngoma 19

11 verses

2 Ngoma 19:1

Bukeye Yehoshafati umwami w'Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu.

2 Ngoma 19:2

Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n'aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.

2 Ngoma 19:3

Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.”

2 Ngoma 19:4

Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy'imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

2 Ngoma 19:5

Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike, imidugudu yose umwe umwe.

2 Ngoma 19:6

Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.

2 Ngoma 19:7

Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy'umuntu cyangwa guhongerwa.”

2 Ngoma 19:8

Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b'Abalewi n'abatambyi, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli ngo bajye baca imanza z'iby'Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu.

2 Ngoma 19:9

Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye.

2 Ngoma 19:10

Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z'ubwicanyi cyangwa z'iby'itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n'urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n'urubanza.

2 Ngoma 19:11

Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by'Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w'umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by'umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n'ukiranuka.”