2 Ngoma 20

37 verses

2 Ngoma 20:1

Hanyuma y'ibyo Abamowabu n'Abamoni hamwe n'Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya.

2 Ngoma 20:2

Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y'inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).”

2 Ngoma 20:3

Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa.

2 Ngoma 20:4

Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y'i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka.

2 Ngoma 20:5

Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry'Abayuda n'ab'i Yerusalemu, yari mu nzu y'Uwiteka imbere y'urugo rushya,

2 Ngoma 20:6

arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b'abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n'imbaraga, bituma ntawagutanga imbere.

2 Ngoma 20:7

Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere y'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli, ukagiha urubyaro rw'incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose?

2 Ngoma 20:8

Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo bagasenga bati

2 Ngoma 20:9

‘Nitugerwaho n'ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n'inzara, tuzajya duhagarara imbere y'iyi nzu n'imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’

2 Ngoma 20:10

“Nuko none dore Abamoni n'Abamowabu n'abo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure,

2 Ngoma 20:11

dore uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura.

2 Ngoma 20:12

Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.”

2 Ngoma 20:13

Nuko Abayuda bose bahagarara imbere y'Uwiteka, bari kumwe n'abana babo batoya n'abagore babo n'abana babo bakuru.

2 Ngoma 20:14

Maze umwuka w'Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w'Umulewi wo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro.

2 Ngoma 20:15

Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n'izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw'Imana.

2 Ngoma 20:16

Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bw'i Yeruweli.

2 Ngoma 20:17

Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n'ab'i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”

2 Ngoma 20:18

Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bikubita hasi imbere y'Uwiteka baramuramya.

2 Ngoma 20:19

Abalewi bo muri bene Kohati n'abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n'ijwi rirenga cyane.

2 Ngoma 20:20

Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bw'i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n'abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.”

2 Ngoma 20:21

Nuko amaze kujya inama n'abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y'ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

2 Ngoma 20:22

Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n'Abamowabu, n'abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa.

2 Ngoma 20:23

Kuko Abamoni n'Abamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab'i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana.

2 Ngoma 20:24

Hanyuma Abayuda bageze ku munara w'abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n'umwe wacitse ku icumu.

2 Ngoma 20:25

Maze Yehoshafati n'ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby'ubutunzi bwinshi n'iby'umurimbo by'igiciro cyinshi bīcūje ubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi.

2 Ngoma 20:26

Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n'ubu.

2 Ngoma 20:27

Abayuda n'ab'i Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubira i Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y'ababisha babo.

2 Ngoma 20:28

Baza i Yerusalemu bafite nebelu n'inanga n'amakondera, bajya ku nzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 20:29

Igitinyiro cy'Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b'Abisirayeli.

2 Ngoma 20:30

Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhaye ihumure impande zose.

2 Ngoma 20:31

Yehoshafati ategeka i Buyuda. Yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi.

2 Ngoma 20:32

Yagendanaga ingeso nziza za se Asa ntateshuke, agakora ibishimwa imbere y'Uwiteka.

2 Ngoma 20:33

Icyakora ingoro ntizakuweho, kandi n'abantu bari batarakomeza imitima yabo ku Mana ya ba sekuruza.

2 Ngoma 20:34

Ariko indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy'ibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli.

2 Ngoma 20:35

Hanyuma y'ibyo Yehoshafati umwami w'Abayuda yiyunga na Ahaziya umwami w'Abisirayeli, wagiraga ingeso mbi cyane.

2 Ngoma 20:36

Afatanya na we kubāza inkuge zo kujya i Tarushishi, bazibarizaga Esiyonigeberi.

2 Ngoma 20:37

Maze Eliyezeri mwene Dodavahu w'i Maresha ahanurira Yehoshafati aravuga ati “Kuko wiyunze na Ahaziya, Uwiteka atsembye ibyo wabaje.” Nuko izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujya i Tarushishi.