2 Ngoma 23

21 verses

2 Ngoma 23:1

Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n'abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri.

2 Ngoma 23:2

Maze bagenda igihugu cy'i Buyuda bateranya Abalewi, babakurana mu midugudu y'i Buyuda yose n'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli, baza i Yerusalemu.

2 Ngoma 23:3

Nuko iteraniro ryose risezeranira n'umwami isezerano mu nzu y'Imana. Yehoyada arababwira ati “Dore umwana w'umwami. Azima nk'uko Uwiteka yavuze ku rubyaro rwa Dawidi.

2 Ngoma 23:4

Uko muzagenza ni uku: abazaza ku isabato gufata igihe , umugabane wanyu wa gatatu w'abatambyi n'Abalewi bazaba abakumirizi.

2 Ngoma 23:5

Undi mugabane wa gatatu bazarinda inzu y'umwami, n'undi mugabane wa gatatu bazaba ku irembo ry'urufatiro, na rubanda rwose ruzaba mu bikari by'inzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 23:6

Ariko ntihazagire uwinjira mu nzu y'Uwiteka, keretse abatambyi n'abo mu Balewi bafashe igihe. Abo ni bo bazinjira kuko bejejwe, ariko abantu bose bazitondere itegeko ry'Uwiteka.

2 Ngoma 23:7

Kandi Abalewi bazakikize umwami impande zose, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki, uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagara umwami uko asohotse n'uko yinjiye.”

2 Ngoma 23:8

Nuko Abalewi n'Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w'umutambyi yabitegetse byose, baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w'umutambyi atasezereye abanyagihe.

2 Ngoma 23:9

Maze Yehoyada w'umutambyi aha abatware b'amagana amacumu n'ingabo ntoya n'inini, byari iby'Umwami Dawidi bikaba mu nzu y'Imana.

2 Ngoma 23:10

Nuko ashyiraho abantu bose, umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki, uhereye ku ruhande rw'iburyo rw'inzu ukageza ku rw'ibumoso rwayo, bugufi bw'icyotero n'inzu aho umwami yari ari, bamukikije impande zose.

2 Ngoma 23:11

Maze basohora umwana w'umwami bamwambika ikamba ry'ubwami, bamuha n'umuhamya bamugira umwami. Yehoyada n'abahungu be bamusukaho amavuta baravuga bati “Umwami aragahoraho!”

2 Ngoma 23:12

Ataliya yumvise urusaku rw'abantu birukanka kandi bahimbaza umwami, asanga abantu mu nzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 23:13

Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y'umwami mu muryango, n'abatware n'abavuza amakondera begereye umwami, n'abaririmbyi na bo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z'ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”

2 Ngoma 23:14

Yehoyada w'umutambyi asohora abatware batwara amagana, bashyiriweho gutwara ingabo zose arababwira ati “Nimumusohore mumucishe muri gahunda y'ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ati “Ntimumwicire mu nzu y'Uwiteka.”

2 Ngoma 23:15

Nuko baramubererekera, anyura mu irembo ry'amafarashi ryo mu ihururu ry'urugo rw'umwami, bamwicirayo.

2 Ngoma 23:16

Maze Yehoyada asezerana isezerano ubwe n'abantu bose n'umwami, ngo babe abantu b'Uwiteka.

2 Ngoma 23:17

Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'ibyotero.

2 Ngoma 23:18

Maze Yehoyada asubiza abatambyi b'Abalewi mu butware bw'inzu y'Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y'Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n'indirimbo nk'uko Dawidi yabitunganije.

2 Ngoma 23:19

Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry'urugo rw'inzu y'Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira.

2 Ngoma 23:20

Ajyana abatware batwara amagana n'abanyacyubahiro, n'abatware b'abantu n'abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y'Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y'umwami baherako bamushyira ku ntebe y'ubwami.

2 Ngoma 23:21

Nuko abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Uko ni ko bicishije Ataliya inkota.