2 Ngoma 24

27 verses

2 Ngoma 24:1

Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba.

2 Ngoma 24:2

Yowasi akora ibishimwa n'Uwiteka, mu minsi y'umutambyi Yehoyada yose.

2 Ngoma 24:3

Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b'abahungu n'ab'abakobwa.

2 Ngoma 24:4

Hanyuma y'ibyo Yowasi ashaka gusana inzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 24:5

Ateranya abatambyi n'Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu midugudu y'i Buyuda, musonzoranye mu Bisirayeli bose impiya zisanishe inzu y'Imana yanyu uko umwaka utashye, mubigire vuba.” Ariko Abalewi ntibagira vuba.

2 Ngoma 24:6

Bukeye umwami atumira Yehoyada w'umutambyi mukuru aramubaza ati “Ni iki cyakubujije gutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n'ab'i Yerusalemu ikoro rya Mose umugaragu w'Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry'Abisirayeli kuba ikoro ry'ihema ry'ibihamya?”

2 Ngoma 24:7

Kuko abahungu ba Ataliya wa mugore mubi, bari barangije inzu y'Imana n'ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y'Uwiteka, bakabiha Bāli.

2 Ngoma 24:8

Nuko umwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw'inzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 24:9

Babyamamaza i Buyuda hose n'i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry'Uwiteka, Mose umugaragu w'Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu.

2 Ngoma 24:10

Abatware bose n'abantu bose baranezerwa, barabizana babiroha muri iyo sanduku, kugeza aho barangirije.

2 Ngoma 24:11

Iyo Abalewi bazanaga isanduku mu nzu umwami yagiragamo inama bagasanga harimo impiya nyinshi, umwanditsi w'umwami n'umutware w'umutambyi mukuru barazaga bagasuka ibiri mu isanduku bakaranguza, bakayenda bakayisubiza ahantu hayo. Uko ni ko bagenzaga uko bukeye, bagateranya impiya nyinshi cyane.

2 Ngoma 24:12

Umwami na Yehoyada bakaziha abakoraga umurimo w'inzu y'Uwiteka, na bo bakazigurira abubatsi n'ababaji ngo basane inzu y'Uwiteka, bakagurira n'abacuzi b'ibyuma n'ab'imiringa ngo basane inzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 24:13

Nuko abakozi barakora umurimo barawutunganya rwose, bahagarika inzu y'Imana bayisubiza uko yari iri, barayikomeza.

2 Ngoma 24:14

Bayujuje bazana impiya zisagutse bazishyira imbere y'umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y'Uwiteka, ibintu bikoreshwa n'ibyo gutambiramo n'indosho, n'ibintu by'izahabu n'ifeza. Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka ubudasiba, iminsi yose Yehoyada yamaze akiriho.

2 Ngoma 24:15

Ariko Yehoyada ashyize kera agera mu za bukuru arapfa. Ubwo yapfaga yari amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse.

2 Ngoma 24:16

Bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi hamwe n'abami, kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana, no ku nzu ye.

2 Ngoma 24:17

Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by'Abayuda biraza biramya umwami, umwami arabumvira.

2 Ngoma 24:18

Bareka inzu y'Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n'ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n'i Yerusalemu ku bw'icyo gicumuro cyabo.

2 Ngoma 24:19

Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi.

2 Ngoma 24:20

Umwuka w'Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w'umutambyi, ahagarara haruguru y'abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumurira amategeko y'Uwiteka, bikababuza kubona umugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteye kubareka.’ ”

2 Ngoma 24:21

Baramugambanira, bamuterera amabuye mu rugo rw'inzu y'Uwiteka ku bw'itegeko ry'umwami.

2 Ngoma 24:22

Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwicira umwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.”

2 Ngoma 24:23

Nuko uwo mwaka ushize, ingabo z'Abasiriya zirazamuka ziramutera, ziza i Buyuda n'i Yerusalemu zirimbura ibikomangoma by'abantu byose, zibimaraho mu bantu, zoherereza umwami w'i Damasiko iminyago babanyaze yose.

2 Ngoma 24:24

Kandi ingabo z'Abasiriya zaje ari igitero gike, Uwiteka azigabiza ingabo z'Abayuda nyinshi cyane, kuko Abayuda bari barimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko Abasiriya basohoza ijambo kuri Yowasi.

2 Ngoma 24:25

Bamuvuyeho kandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw'amaraso ya mwene Yehoyada w'umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by'abami.

2 Ngoma 24:26

Kandi aba ni bo bamugambaniye: Zabadi mwene Shimeyati w'Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuriti w'Umumowabukazi.

2 Ngoma 24:27

Kandi iby'abahungu be n'imiburo ikomeye bamuburiraga, n'ibyo kongera kubaka inzu y'Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy'abami? Maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye.