2 Ngoma 32

33 verses

2 Ngoma 32:1

Hanyuma y'ibyo no hanyuma y'uwo murava yagize, Senakeribu umwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imidugudu igoswe n'inkike yibwira ko azayīhindūrira.

2 Ngoma 32:2

Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye gutera i Yerusalemu,

2 Ngoma 32:3

ajya inama n'abatware be n'abakomeye bo mu bantu be yo kuziba amasōko ari inyuma y'umurwa, baramufasha.

2 Ngoma 32:4

Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n'akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?”

2 Ngoma 32:5

Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n'aho iringanirira mu minara. Asana n'iyindi nkike y'inyuma, akomeza i Milo umudugudu wa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n'ingabo agira byinshi cyane.

2 Ngoma 32:6

Kandi ashyira abatware b'intambara mu bantu, abateraniriza aho ari mu muharuro wo ku irembo ry'umurwa, ababwira amagambo yo kubanezeza ati

2 Ngoma 32:7

“Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n'umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.

2 Ngoma 32:8

Mu ruhande rwe ari kumwe n'amaboko y'umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n'Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w'Abayuda.

2 Ngoma 32:9

Hanyuma y'ibyo Senakeribu umwami wa Ashūri, ubwo yari yagerereje i Lakishi n'ingabo ze zose, atuma abagaragu be kuri Hezekiya umwami w'Abayuda no ku Bayuda b'i Yerusalemu bose ati

2 Ngoma 32:10

“Senakeribu umwami wa Ashūri aravuga ati ‘Mwiringiye iki kibatera gutegereza kuzagoterwa i Yerusalemu?

2 Ngoma 32:11

Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n'inzara n'inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukiza amaboko y'umwami wa Ashūri’?

2 Ngoma 32:12

Hezekiya uwo si we washenye ingoro zayo n'ibicaniro byayo, agategeka Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye musengera imbere y'icyotero kimwe gusa, kandi abe ari cyo muzajya mwoserezaho imibavu’?

2 Ngoma 32:13

Mbese ntimuzi jyewe na ba sogokuruza banjye ibyo twagiriye amahanga yose yo mu isi? Imana z'amahanga yo mu isi hari ubwo zashoboye gukiza ibihugu byazo amaboko yanjye?

2 Ngoma 32:14

Mu mana z'amahanga ba sogokuruza banjye barimbuye rwose, ni mana ki yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yuko iyanyu Mana yabankiza mwebwe?

2 Ngoma 32:15

Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y'ishyanga ryose n'ubwami bwose yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye n'aya ba sogokuruza banjye, nkanswe Imana yanyu.”

2 Ngoma 32:16

Maze abagaragu be bitumiriza n'ayandi magambo, batuka Uwiteka Imana n'umugaragu wayo Hezekiya.

2 Ngoma 32:17

Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutuka Uwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk'uko imana z'amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n'Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.”

2 Ngoma 32:18

Maze abo bagaragu barangurura amajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b'i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatere ubwoba babakure umutima, babone gutsinda umurwa.

2 Ngoma 32:19

Bavuga Imana y'i Yerusalemu bayigereranya n'imana z'amahanga y'isi, kandi zararemwe n'intoki z'abantu.

2 Ngoma 32:20

Ibyo bituma Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambira Iyo mu ijuru .

2 Ngoma 32:21

Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b'intwari, n'abatware n'abagabo bari mu ngerero z'umwami wa Ashūri, maze asubira mu gihugu cye akozwe n'isoni. Nuko ageze mu ngoro y'imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota.

2 Ngoma 32:22

Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n'abaturage b'i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribu umwami wa Ashūri n'amaboko y'abandi bose, maze abarinda impande zose.

2 Ngoma 32:23

Nuko benshi bazanira Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekiya umwami w'Abayuda bamutura ibintu by'igiciro cyinshi, bituma yogezwa imbere y'amahanga yose uhereye icyo gihe.

2 Ngoma 32:24

Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubiza ijambo, amuha n'ikimenyetso.

2 Ngoma 32:25

Ariko Hezekiya ntiyitura ubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutima we, ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n'Abayuda n'ab'i Yerusalemu.

2 Ngoma 32:26

Hezekiya abibonye yicisha bugufi yihana ubwibone bwo mu mutima we, ubwe n'abaturage b'i Yerusalemu, bituma uburakari bw'Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.

2 Ngoma 32:27

Kandi Hezekiya yari atunze cyane ari umunyacyubahiro cyinshi, yiyubakira ububiko bw'ifeza n'ubw'izahabu, n'ubw'amabuye y'igiciro cyinshi, n'ubw'ibihumura neza n'ubw'ingabo n'ubw'ibintu byiza by'uburyo bwose.

2 Ngoma 32:28

Kandi yubaka n'amazu yo guhunikamo amasaka na vino n'amavuta, n'ay'ibiraro by'amatungo y'uburyo bwose n'iby'imikumbi.

2 Ngoma 32:29

Kandi yibonera imidugudu n'inka n'intama byinshi cyane, kuko Imana yamuhaye ibintu byinshi cyane.

2 Ngoma 32:30

Kandi Hezekiya uwo agomera isōko yo haruguru y'amazi y'i Gihoni, arayaboneza ayamanura mu ruhande rw'iburengerazuba rw'umudugudu wa Dawidi. Nuko Hezekiya ahirwa mu byo yakoraga byose.

2 Ngoma 32:31

Ariko mu by'intumwa abatware b'i Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose.

2 Ngoma 32:32

Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'ibyiza yakoze, byanditswe mu byo umuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli.

2 Ngoma 32:33

Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.