2 Ngoma 33

25 verses

2 Ngoma 33:1

Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Ngoma 33:2

Akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n'amahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli,

2 Ngoma 33:3

kuko yongeye kubaka ingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera.

2 Ngoma 33:4

Ndetse akora ibyotero mu nzu y'Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzeho ati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.”

2 Ngoma 33:5

Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 33:6

Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby'uburozi, agashikisha abashitsi n'abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y'Uwiteka, aramurakaza.

2 Ngoma 33:7

Kandi ashyira igishushanyo cy'ikigirwamana yabumbye mu nzu y'Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n'umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.”

2 Ngoma 33:8

Kandi iti “Sinzongera gukura Isirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruza banyu, niba bazitondera amategeko yose n'amateka n'ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.”

2 Ngoma 33:9

Nuko Manase ayobya Abayuda n'ab'i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y'Abisirayeli gukora nabi.

2 Ngoma 33:10

Uwiteka aburira Manase n'abantu be, ariko ntibabyitaho.

2 Ngoma 33:11

Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b'ingabo z'umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu.

2 Ngoma 33:12

Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y'Imana ya ba sekuruza

2 Ngoma 33:13

arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.

2 Ngoma 33:14

Hanyuma y'ibyo yubaka inkike y'inyuma y'umudugudu wa Dawidi, iruhande rw'iburasirazuba bw'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry'amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b'intwari mu midugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike.

2 Ngoma 33:15

Kandi akuraho imana z'inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y'Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w'inzu y'Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y'umurwa.

2 Ngoma 33:16

Maze asana icyotero cy'Uwiteka, agitambiraho ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro n'ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli.

2 Ngoma 33:17

Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo.

2 Ngoma 33:18

Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n'amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe n'abami ba Isirayeli.

2 Ngoma 33:19

Kandi no gusenga kwe, n'uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n'icyaha cye no gucumura kwe, n'ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n'ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi.

2 Ngoma 33:20

Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza bamuhamba mu nzu ye bwite, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.

2 Ngoma 33:21

Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Ngoma 33:22

Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera.

2 Ngoma 33:23

Ariko ntiyicishiriza bugufi imbere y'Uwiteka nk'uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura.

2 Ngoma 33:24

Bukeye abagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite.

2 Ngoma 33:25

Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.