2 Ngoma 34

33 verses

2 Ngoma 34:1

Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Ngoma 34:2

Akora ibishimwa n'Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.

2 Ngoma 34:3

Ahubwo mu mwaka wa munani w'ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi, kandi mu mwaka wa cumi n'ibiri atangira gutunganya i Buyuda n'i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe.

2 Ngoma 34:4

Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by'izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by'ababitambiraga.

2 Ngoma 34:5

Kandi atwikira amagufwa y'abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyuda n'i Yerusalemu.

2 Ngoma 34:6

Kandi ni ko yagenje mu midugudu ya Manase n'iya Efurayimu n'iya Simiyoni, ageza no ku ya Nafutali yabaye amatongo impande zose.

2 Ngoma 34:7

Asenya ibicaniro, asekura Ashera n'ibishushanyo biyagijwe abigira ishingwe, atema ibishushanyo by'izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose arabigusha, maze asubira i Yerusalemu.

2 Ngoma 34:8

Mu mwaka wa cumi n'umunani w'ingoma ye amaze gutunganya igihugu n'inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseya umutware w'umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w'umucurabwenge ngo bajye gusana inzu y'Uwiteka Imana ye.

2 Ngoma 34:9

Nuko basanga Hilukiya w'umutambyi mukuru bamuha impiya zazanywe mu nzu y'Imana, izo Abalewi b'abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n'Abefurayimu, n'Abisirayeli bari basigaye bose n'Abayuda bose, n'Ababenyamini n'abaturage b'i Yerusalemu,

2 Ngoma 34:10

na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y'Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y'Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha,

2 Ngoma 34:11

baziha ababaji n'abubatsi ngo bagure amabuye abajwe n'ibiti byunga inzu n'iby'ibisenge by'amazu, abami b'Abayuda barimbuye.

2 Ngoma 34:12

Abo bakora uwo murimo bakiranuka, abawutegekaga bakabakoresha ni aba: Yahati na Obadiya b'Abalewi, bo muri bene Merari na Zekariya na Meshulamu bo muri bene Kohati, n'abandi Balewi b'abahanga b'ibintu bivuga bose.

2 Ngoma 34:13

Kandi bashoreraga abikorezi b'imitwaro, bagakoresha n'abakoraga umurimo bose w'uburyo bwose, kandi mu Balewi harimo abanditsi n'abatware n'abakumirizi.

2 Ngoma 34:14

Nuko ubwo basohoraga impiya zazanywe mu nzu y'Uwiteka, Hilukiya w'umutambyi yubura igitabo cy'amategeko y'Uwiteka yazanywe na Mose.

2 Ngoma 34:15

Hilukiya abwira Shafani w'umwanditsi ati “Nubuye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani.

2 Ngoma 34:16

Shafani agishyira umwami kandi ajya no kubwira umwami inkuru ati “Ibyo abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose,

2 Ngoma 34:17

kandi basohoye impiya zari ziri mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha n'abakozi.”

2 Ngoma 34:18

Maze Shafani w'umwanditsi abwira umwami ati “Hilukiya w'umutambyi ampaye igitabo.” Shafani aherako agisomera umwami.

2 Ngoma 34:19

Umwami yumvise amagambo y'amategeko ashishimura imyambaro ye.

2 Ngoma 34:20

Maze umwami ategeka Hilukiya na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika na Shafani w'umwanditsi, na Asaya w'umugaragu w'umwami ati

2 Ngoma 34:21

“Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n'abasigaye mu Bwisirayeli n'i Buyuda iby'amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kuko uburakari bw'Uwiteka bugiye kudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruza bacu batitondeye ijambo ry'Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.”

2 Ngoma 34:22

Nuko Hilukiya n'abo umwami yari ategetse basanga Hulida w'umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasira umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yaturaga i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza.

2 Ngoma 34:23

Arabasubiza ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo mugende mubwire uwabantumyeho muti

2 Ngoma 34:24

‘Uwiteka aravuga ati: Umva nzateza ibyago aha hantu n'abaturage baho, mbateze n'imivumo yose yanditswe mu gitabo basomeye umwami w'Abayuda,

2 Ngoma 34:25

kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, ngo bandakarishe ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimwe.’

2 Ngoma 34:26

Ariko umwami w'Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:

2 Ngoma 34:27

Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y'Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n'abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.

2 Ngoma 34:28

‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n'abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa.

2 Ngoma 34:29

Bukeye umwami atumira abakuru bose b'i Buyuda n'ab'i Yerusalemu.

2 Ngoma 34:30

Hanyuma umwami azamukana n'ab'i Buyuda bose n'abaturage b'i Yerusalemu, n'abatambyi n'Abalewi n'abantu bose abakomeye n'aboroheje, bajya ku nzu y'Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy'isezerano, cyubuwe mu nzu y'Uwiteka.

2 Ngoma 34:31

Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije n'amateka ye, abyemerana umutima we wose n'ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y'isezerano ryanditswe muri icyo gitabo.

2 Ngoma 34:32

Maze ab'i Yerusalemu n'Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturage b'i Yerusalemu basohoza isezerano ry'Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.

2 Ngoma 34:33

Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by'Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.