2 Abakorinto 11

33 verses

2 Abakorinto 11:1

Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire,

2 Abakorinto 11:2

kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw'Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk'umwari utunganye.

2 Abakorinto 11:3

Ariko ndatinya yuko nk'uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,

2 Abakorinto 11:4

kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira ,

2 Abakorinto 11:5

kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandusha na hato.

2 Abakorinto 11:6

Nubwo ndi umuswa mu magambo sindi umuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose.

2 Abakorinto 11:7

Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufi ngo mushyirwe hejuru, mbabwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana ku buntu?

2 Abakorinto 11:8

Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby'Imana,

2 Abakorinto 11:9

kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.

2 Abakorinto 11:10

Ni ukuri kwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya!

2 Abakorinto 11:11

Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana.

2 Abakorinto 11:12

Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugira ngo nkure urwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata.

2 Abakorinto 11:13

Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk'intumwa za Kristo.

2 Abakorinto 11:14

Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo.

2 Abakorinto 11:15

Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo.

2 Abakorinto 11:16

Kandi ndavuga nti “Ntihakagire untekereza ko ndi umupfu.” Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk'umupfu kugira ngo nanjye mbone uko nirata ho hato.

2 Abakorinto 11:17

Ibyo ngiye kuvuga simbivuga nk'aho ari ijambo ry'Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk'ubwirizwa n'ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata.

2 Abakorinto 11:18

Ubwo benshi birata iby'umubiri, nanjye ndabyirata.

2 Abakorinto 11:19

Mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge.

2 Abakorinto 11:20

Murihangana iyo umuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubita inshyi.

2 Abakorinto 11:21

Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke. Nyamara icyo undi wese ahangāra gukora (ibi mbivuze nk'umupfu) nanjye nagihangāra.

2 Abakorinto 11:22

Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.

2 Abakorinto 11:23

Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk'umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y'imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k'urupfu.

2 Abakorinto 11:24

Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n'icyenda.

2 Abakorinto 11:25

Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo,

2 Abakorinto 11:26

nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n'inzuzi, mu kaga gatewe n'abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n'abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b'ibinyoma,

2 Abakorinto 11:27

mu miruho n'imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n'inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n'imbeho, nambara ubusa.

2 Abakorinto 11:28

Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira umutima amatorero yose.

2 Abakorinto 11:29

Ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa ngo nanjye ndeke kugurumana?

2 Abakorinto 11:30

Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby'intege nke zanjye.

2 Abakorinto 11:31

Imana y'Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya.

2 Abakorinto 11:32

Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegeka w'umwami Areta yarindishije umudugudu w'Abanyadamasiko ngo amfate.

2 Abakorinto 11:33

Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z'amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko.