2 Abakorinto 10

18 verses

2 Abakorinto 10:1

Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw'ubugwaneza n'ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.

2 Abakorinto 10:2

Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk'uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y'abantu.

2 Abakorinto 10:3

Nubwo tugenda dufite umubiri w'umuntu ntiturwana mu buryo bw'abantu,

2 Abakorinto 10:4

kuko intwaro z'intambara yacu atari iz'abantu, ahubwo imbere y'Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.

2 Abakorinto 10:5

Dukubita hasi impaka n'ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.

2 Abakorinto 10:6

Kandi twiteguye guhōra kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.

2 Abakorinto 10:7

Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hari umuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire n'ibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi.

2 Abakorinto 10:8

Kuko nubwo nkabya kwirata ubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugira ngo tububake tutabasenya, sinzakorwa n'isoni

2 Abakorinto 10:9

ne gutekerezwa ko meze nk'ubateza ubwoba inzandiko zanjye.

2 Abakorinto 10:10

Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.”

2 Abakorinto 10:11

Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari.

2 Abakorinto 10:12

Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo nta bwenge bagira.

2 Abakorinto 10:13

Naho twe ntitwirata kurenza urugero, ahubwo dutekereza urugero rwacu ko ruhwanye n'ingabano z'aho Imana yatugereye, ngo tugere no kuri mwe.

2 Abakorinto 10:14

Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumere nk'abatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanye ubutumwa bwiza bwa Kristo.

2 Abakorinto 10:15

Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata n'ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe

2 Abakorinto 10:16

kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Si ukugira ngo twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi.

2 Abakorinto 10:17

Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka,

2 Abakorinto 10:18

kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa.