2 Abakorinto 4

18 verses

2 Abakorinto 4:1

Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe,

2 Abakorinto 4:2

ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry'Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y'Imana.

2 Abakorinto 4:3

Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka

2 Abakorinto 4:4

ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imana utabatambikira.

2 Abakorinto 4:5

Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu.

2 Abakorinto 4:6

Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.

2 Abakorinto 4:7

Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe.

2 Abakorinto 4:8

Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,

2 Abakorinto 4:9

turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.

2 Abakorinto 4:10

Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu,

2 Abakorinto 4:11

kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhōra Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa.

2 Abakorinto 4:12

Nuko rero urupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebwe ubugingo ni bwo bubakoreramo.

2 Abakorinto 4:13

Ariko dufite uwo mutima wizera uvugwa mu byanditswe ngo “Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”, natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga.

2 Abakorinto 4:14

Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzurana na we, kandi izatwishyirana namwe.

2 Abakorinto 4:15

Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw'Imana burushaho gusāga, abe ari ko n'ishimwe rya benshi rirushaho gusāga ngo Imana ihimbazwe.

2 Abakorinto 4:16

Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w'inyuma asāza, umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye,

2 Abakorinto 4:17

kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.

2 Abakorinto 4:18

Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.