2 Abakorinto 5

21 verses

2 Abakorinto 5:1

Tuzi yuko niba inzu y'ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n'intoki, itazashira yo mu ijuru.

2 Abakorinto 5:2

Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru,

2 Abakorinto 5:3

kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa.

2 Abakorinto 5:4

Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi , ngo igipfa kimirwe n'ubugingo.

2 Abakorinto 5:5

Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.

2 Abakorinto 5:6

Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y'Umwami wacu

2 Abakorinto 5:7

(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba),

2 Abakorinto 5:8

nyamara dukomera umutima kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n'uyu mubiri, kugira ngo twibanire n'Umwami wacu.

2 Abakorinto 5:9

Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari.

2 Abakorinto 5:10

Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.

2 Abakorinto 5:11

Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n'uko nzi igitinyiro cy'Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu.

2 Abakorinto 5:12

Ibyo ntitubivugiye kongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugira ngo mubone icyo musubiza abirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima.

2 Abakorinto 5:13

Niba dusaze, dusaze ku bw'Imana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugira ngo tubafashe.

2 Abakorinto 5:14

Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk'uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye,

2 Abakorinto 5:15

kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw'uwo wabapfiriye akanabazukira.

2 Abakorinto 5:16

Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza , nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo.

2 Abakorinto 5:17

Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

2 Abakorinto 5:18

Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n'abandi,

2 Abakorinto 5:19

kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro.

2 Abakorinto 5:20

Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n'aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n'Imana,

2 Abakorinto 5:21

kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.