2 Abakorinto 6

18 verses

2 Abakorinto 6:1

Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa,

2 Abakorinto 6:2

kuko yavuze iti “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.” Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.

2 Abakorinto 6:3

Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y'umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.

2 Abakorinto 6:4

Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk'abakozi b'Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,

2 Abakorinto 6:5

mu biboko, mu mazu y'imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa,

2 Abakorinto 6:6

dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n'urukundo rutaryarya;

2 Abakorinto 6:7

tuvuga ijambo ry'ukuri, dufite imbaraga z'Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z'iburyo n'iz'ibumoso,

2 Abakorinto 6:8

mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab'ukuri,

2 Abakorinto 6:9

dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n'abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n'abahanwa ariko ntitwicwa,

2 Abakorinto 6:10

dusa n'abababara ariko twishima iteka, dusa n'abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n'abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.

2 Abakorinto 6:11

Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragūtse.

2 Abakorinto 6:12

Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu.

2 Abakorinto 6:13

Nuko ndababwira nk'abana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nk'uko mwagiriwe.

2 Abakorinto 6:14

Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite?

2 Abakorinto 6:15

Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali , cyangwa uwizera n'utizera bafitanye mugabane ki?

2 Abakorinto 6:16

Mbese urusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.

2 Abakorinto 6:17

Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabākīra,

2 Abakorinto 6:18

Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n'abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”