2 Abakorinto 9

15 verses

2 Abakorinto 9:1

Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira,

2 Abakorinto 9:2

kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete.

2 Abakorinto 9:3

Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk'uko nababwiye,

2 Abakorinto 9:4

kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n'isoni z'ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye.

2 Abakorinto 9:5

Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby'ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk'iby'ubuntu koko bitameze nk'iby'ubugūgu.

2 Abakorinto 9:6

Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”

2 Abakorinto 9:7

Umuntu wese atange nk'uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.

2 Abakorinto 9:8

Kandi rero Imana ishobora kubasāzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose

2 Abakorinto 9:9

nk'uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”

2 Abakorinto 9:10

Iha umubibyi imbuto n'imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu.

2 Abakorinto 9:11

Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.

2 Abakorinto 9:12

Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw'abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,

2 Abakorinto 9:13

bayihimbaza ku bw'ubuhamya bw'uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.

2 Abakorinto 9:14

Ku bw'ubuntu bw'Imana burushijeho kuba muri mwe, ni cyo gituma babasabira no kubakunda cyane.

2 Abakorinto 9:15

Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka.