2 Abami 13

25 verses

2 Abami 13:1

Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami w'Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma.

2 Abami 13:2

Akora ibyangwa n'Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka.

2 Abami 13:3

Maze uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeli umwami w'i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.

2 Abami 13:4

Hanyuma Yehowahazi yinginga Uwiteka, Uwiteka aramwumvira kuko yabonye kurengana kw'Abisirayeli umwami w'i Siriya yabarenganyaga.

2 Abami 13:5

Uwiteka aha Abisirayeli umukiza, bavanwa mu buretwa bw'Abasiriya. Abisirayeli baherako basubira mu mahema yabo uko bari basanzwe.

2 Abami 13:6

Ariko ntibareka ibyaha by'inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.

2 Abami 13:7

Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n'amagare cumi, n'ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w'i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk'umurama w'aho bahurira.

2 Abami 13:8

Ariko indi mirimo ya Yehowahazi n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

2 Abami 13:9

Nuko Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya maze umuhungu we Yehowasi yima ingoma ye.

2 Abami 13:10

Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi wo ku ngoma ya Yowasi umwami w'Abayuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma.

2 Abami 13:11

Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo abigenderamo.

2 Abami 13:12

Ariko indi mirimo ya Yehowasi, n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze yarwanishaga Amasiya umwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

2 Abami 13:13

Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe y'ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli.

2 Abami 13:14

Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n'indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w'Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n'abanyamafarashi ba Isirayeli!”

2 Abami 13:15

Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n'imyambi.” Nuko arayenda.

2 Abami 13:16

Abwira umwami w'Abisirayeli ati “Fata umuheto mu kuboko.” Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by'umwami.

2 Abami 13:17

Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.” Ararasa. Aravuga ati “Ni umwambi w'Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.”

2 Abami 13:18

Aramubwira ati “Enda imyambi.” Arayenda. Abwira umwami w'Abisirayeli ati “Yikubite hasi.” Ayikubita hasi gatatu arekera aho.

2 Abami 13:19

Umuntu w'Imana aramurakarira aramubwira ati “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira. Ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.”

2 Abami 13:20

Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero by'Abamowabu bitera icyo gihugu.

2 Abami 13:21

Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.

2 Abami 13:22

Hazayeli umwami w'i Siriya yarenganyaga Abisirayeli ibihe byose ku ngoma ya Yehowahazi.

2 Abami 13:23

Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw'isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe.

2 Abami 13:24

Bukeye Hazayeli umwami w'i Siriya aratanga, maze umuhungu we Benihadadi yima ingoma ye.

2 Abami 13:25

Hanyuma Yehowasi mwene Yehowahazi agarura imidugudu Benihadadi mwene Hazayeli yari yaranyaze se Yehowahazi mu ntambara. Yehowasi amutsinda gatatu, agarura imidugudu ya Isirayeli.