2 Abami 14

29 verses

2 Abami 14:1

Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w'Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda yarimye.

2 Abami 14:2

Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w'i Yerusalemu.

2 Abami 14:3

Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga n'ibyo se Yowasi yakoraga byose.

2 Abami 14:4

Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.

2 Abami 14:5

Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.

2 Abami 14:6

Ariko abana b'abo bicanyi ntiyabica nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahōrwe icye cyaha.”

2 Abami 14:7

Bukeye yica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy'umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n'ubu.

2 Abami 14:8

Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”

2 Abami 14:9

Yehowasi umwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa yo mu kibira cy'i Lebanoni iragikandagira.

2 Abami 14:10

Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutima wawe uriyogeza. Nuko byirate, ariko ugume imuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n'Abayuda?”

2 Abami 14:11

Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasi umwami w'Abisirayeli arazamuka asanga Amasiya umwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah'Abayuda.

2 Abami 14:12

Abayuda baneshwa n'Abisirayeli, umuntu wese ahungira mu ihema rye.

2 Abami 14:13

Maze Yehowasi umwami w'Abisirayeli afatira Amasiya umwami w'Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z'amabuye z'i Yerusalemu, uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.

2 Abami 14:14

Anyagayo izahabu n'ifeza zose, n'ibintu byose byabonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi bwo mu nzu y'umwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubira i Samariya.

2 Abami 14:15

Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, n'imbaraga ze n'uko yarwanye na Amasiya umwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

2 Abami 14:16

Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.

2 Abami 14:17

Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w'Abisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu akiriho.

2 Abami 14:18

Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

2 Abami 14:19

Bukeye abantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo.

2 Abami 14:20

Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.

2 Abami 14:21

Nuko abantu bose b'Abayuda bimika Uziya ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse.

2 Abami 14:22

Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda, umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.

2 Abami 14:23

Mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma.

2 Abami 14:24

Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

2 Abami 14:25

Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w'umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w'i Gatiheferi.

2 Abami 14:26

Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w'Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b'umudendezo, kandi nta n'umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.

2 Abami 14:27

Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y'ijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi.

2 Abami 14:28

Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, n'uko yarwanaga akagarurira Isirayeli i Damasiko n'i Hamati hari ah'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

2 Abami 14:29

Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b'Abisirayeli, maze umuhungu we Zekariya yima ingoma ye.