2 Abami 17

41 verses

2 Abami 17:1

Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami w'Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.

2 Abami 17:2

Akora ibyangwa n'Uwiteka, ariko ntiyahwanije n'abami b'Abisirayeli bamubanjirije.

2 Abami 17:3

Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseya aramutsinda . Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro.

2 Abami 17:4

Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nk'uko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu y'imbohe, amubohesha iminyururu.

2 Abami 17:5

Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.

2 Abami 17:6

Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y'Abamedi.

2 Abami 17:7

Ibyo byatewe n'uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana,

2 Abami 17:8

bakagendera mu migenzo y'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n'abami b'Abisirayeli.

2 Abami 17:9

Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara y'abarinzi ukageza ku midugudu igoswe n'inkike.

2 Abami 17:10

Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z'imisozi miremire yose, no munsi y'igiti kibisi cyose.

2 Abami 17:11

Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk'uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.

2 Abami 17:12

Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.”

2 Abami 17:13

Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n'Abayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n'amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b'abahanuzi.”

2 Abami 17:14

Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk'uko ba sekuruza bagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo,

2 Abami 17:15

bakanga amateka ye n'isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n'ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagira umumaro bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana.

2 Abami 17:16

Nuko bareka amategeko yose y'Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by'inyana ebyiri biyagijwe kandi n'icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli,

2 Abami 17:17

bakanyuza abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n'Uwiteka kugira ngo bamurakaze.

2 Abami 17:18

Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango w'Abayuda wonyine.

2 Abami 17:19

Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y'Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.

2 Abami 17:20

Nuko Uwiteka yanga urubyaro rw'Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y'abanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye,

2 Abami 17:21

kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukora icyaha gikomeye.

2 Abami 17:22

Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka

2 Abami 17:23

kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk'uko yabivugiye mu bagaragu be b'abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n'ubu.

2 Abami 17:24

Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni n'i Kuta n'i Awa, n'i Hamati n'i Sefaravayimu, abatuza mu midugudu y'i Samariya mu byimbo by'Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu midugudu yaho.

2 Abami 17:25

Ariko bakihatura ntibubaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe.

2 Abami 17:26

Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu y'i Samariya, ntibazi imihango y'Imana y'icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y'Imana y'icyo gihugu.”

2 Abami 17:27

Nuko umwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y'Imana y'icyo gihugu.”

2 Abami 17:28

Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka.

2 Abami 17:29

Ariko ab'amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturaga mu midugudu yaryo.

2 Abami 17:30

Ab'i Babuloni biremera Sukotibenoti, ab'i Kuta biremera Nerugali, ab'i Hamati biremera Ashima.

2 Abami 17:31

Abawa biremera Nibuhazi na Tarutaki, ab'i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z'i Sefaravayimu.

2 Abami 17:32

Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.

2 Abami 17:33

Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y'amahanga bimuwemo yagenzaga.

2 Abami 17:34

N'ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.

2 Abami 17:35

Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubahe izindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo.

2 Abami 17:36

Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo.

2 Abami 17:37

Kandi amateka n'imihango n'amategeko n'ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha.

2 Abami 17:38

Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubahe izindi mana.

2 Abami 17:39

Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y'abanzi banyu bose.”

2 Abami 17:40

Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.

2 Abami 17:41

Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n'ibishushanyo byabo bibajwe, n'abana babo n'abuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.