2 Abami 18

37 verses

2 Abami 18:1

Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Ela umwami w'Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahazi umwami w'Abayuda yarimye,

2 Abami 18:2

ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya.

2 Abami 18:3

Uwo akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.

2 Abami 18:4

Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy'inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.

2 Abami 18:5

Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b'Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije

2 Abami 18:6

kuko yomatanye n'Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.

2 Abami 18:7

Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeye agandira umwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.

2 Abami 18:8

Atsinda Abafilisitiya bari mu minara y'abarinzi n'abo mu midugudu igoswe n'inkike, ahindūra igihugu cyose kugeza i Gaza n'ingabano zaho.

2 Abami 18:9

Mu mwaka wa kane wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Ela umwami w'Abisirayeli, Shalumaneseri umwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota.

2 Abami 18:10

Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya umwami w'Abisirayeli.

2 Abami 18:11

Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y'Abamedi,

2 Abami 18:12

kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n'ibyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.

2 Abami 18:13

Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu yose y'i Buyuda yari igoswe n'inkike, arayitsinda.

2 Abami 18:14

Bukeye Hezekiya umwami w'Abayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati “Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyo untegeka ndacyemera.” Nuko umwami wa Ashuri aca Hezekiya umwami w'Abayuda icyiru cy'italanto z'ifeza magana atatu, n'iz'izahabu mirongo itatu.

2 Abami 18:15

Nuko Hezekiya amuha ifeza zose zari zibonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami.

2 Abami 18:16

Icyo gihe Hezekiya akura izahabu ku nzugi z'urusengero rw'Uwiteka, n'izo ku nkingi Umwami Hezekiya yari yateyeho, aziha umwami wa Ashuri.

2 Abami 18:17

Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Taritani na Rabusarisa na Rabushake ku Mwami Hezekiya i Yerusalemu, bari kumwe n'ingabo nyinshi. Nuko barazamuka bajya i Yerusalemu. Bagezeyo bahagarara ku mukore w'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi.

2 Abami 18:18

Baherako bahamagaza umwami, haza Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge, barabasanga.

2 Abami 18:19

Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti ‘Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki?

2 Abami 18:20

Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby'ubusa, ngo dufite imigambi n'amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira?

2 Abami 18:21

Erega wiringiye urubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira.’

2 Abami 18:22

“Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’

2 Abami 18:23

Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri niba wowe ubwawe wazibonera abayajyaho.

2 Abami 18:24

Wabasha ute kwirukana umutware n'umwe muto mu bagaragu ba databuja, kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi?

2 Abami 18:25

Ngo mbese azamutse gutera aha, akaharimbura atabitegetswe n'Uwiteka? Ngo Uwiteka ni we wamubwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu, ukirimbure.’ ”

2 Abami 18:26

Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana natwe n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo aba bantu bari ku nkike babyumve.”

2 Abami 18:27

Nuko Rabushake arabasubiza ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”

2 Abami 18:28

Maze Rabushake arahagarara, arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw'Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry'umwami mukuru, umwami wa Ashuri.

2 Abami 18:29

Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza amaboko ye.

2 Abami 18:30

Hezekiya ntabiringize Uwiteka, ababwira ngo ni ukuri Uwiteka azadukiza, kandi ngo uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.

2 Abami 18:31

Mwe kumvira Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzure na we, musohoke mumusange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye,

2 Abami 18:32

ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu, n'igihugu kirimo amavuta y'imyelayo n'ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’

2 Abami 18:33

Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri?

2 Abami 18:34

Imana z'i Hamati n'iza Arupadi ziri he? Imana z'i Sefaravayimu n'iz'i Hena n'iza Iva ziri he? Ngo mbese zakijije ab'i Samariya amaboko ye?

2 Abami 18:35

Ngo mu mana zose zo muri ibyo bihugu izakijije igihugu cyazo amaboko ye ni izihe, byabemeza ko Uwiteka yamukiza i Yerusalemu.”

2 Abami 18:36

Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ngo “Ntimugire icyo mumusubiza.”

2 Abami 18:37

Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge, baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.