2 Abami 22

20 verses

2 Abami 22:1

Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w'i Bosikati.

2 Abami 22:2

Ariko we akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba.

2 Abami 22:3

Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n'umunani avutse, atuma umwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamu mu nzu y'Uwiteka ati

2 Abami 22:4

“Zamuka usange Hilukiya umutambyi mukuru, umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y'Uwiteka, izo abarinzi b'urugi basonzoranije mu bantu,

2 Abami 22:5

bazihe abategeka umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, kugira ngo zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y'Uwiteka, basane aho isenyutse,

2 Abami 22:6

nk'ababaji n'abubatsi n'abubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti n'amabuye abajwe byo gusana inzu.

2 Abami 22:7

Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.”

2 Abami 22:8

Bukeye Hilukiya umutambyi mukuru abwira Shafani umwanditsi ati “Ntoye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani umwanditsi, aragisoma.

2 Abami 22:9

Hanyuma umwanditsi Shafani asubira ibwami, atekereza umwami uko byagenze ati “Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu y'Uwiteka.”

2 Abami 22:10

Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati “Kandi Hilukiya umutambyi ampaye igitabo.” Nuko Shafani agisomera imbere y'umwami.

2 Abami 22:11

Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy'amategeko, ashishimura imyambaro ye.

2 Abami 22:12

Umwami aherako ategeka Hilukiya umutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafani umwanditsi, na Asaya umugaragu w'umwami ati

2 Abami 22:13

“Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n'aba bantu n'Abayuda bose, iby'amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, kuko uburakari bw'Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.”

2 Abami 22:14

Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we.

2 Abami 22:15

Arababwira ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabo wabantumyeho muti

2 Abami 22:16

‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n'abahatuye, nk'uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yose umwami w'Abayuda yasomye,

2 Abami 22:17

kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.’

2 Abami 22:18

Ariko umwami w'Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:

2 Abami 22:19

Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n'abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n'ikivume ukicisha bugufi imbere y'Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.

2 Abami 22:20

Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’ ” Baherako baraza babitekerereza umwami.