2 Abami 21

26 verses

2 Abami 21:1

Manase yimye amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba.

2 Abami 21:2

Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

2 Abami 21:3

Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka n'ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk'uko Ahabu umwami w'Abisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose, arazikorera.

2 Abami 21:4

Yubaka ibicaniro mu nzu y'Uwiteka yari yaravuzeho ati “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.”

2 Abami 21:5

Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.

2 Abami 21:6

Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y'Uwiteka ngo amurakaze.

2 Abami 21:7

Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe, agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi n'umuhungu we Salomo ati “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu, mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli, ni ho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.”

2 Abami 21:8

Kandi ati “Sinzongera kuzerereza Abisirayeli ngo mbimure mu gihugu nahaye ba sekuruza babo, niba bazitondera ibyo nabategetse byose, n'amategeko yose umugaragu wanjye Mose yabategetse.”

2 Abami 21:9

Ariko ntibumvira, ahubwo Manase abashukashuka gukora ibyaha biruta iby'amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y'Abisirayeli.

2 Abami 21:10

Bukeye Uwiteka avugira mu bagaragu be b'abahanuzi ati

2 Abami 21:11

“Ubwo Manase umwami w'Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,

2 Abami 21:12

ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore ngiye guteza i Yerusalemu n'i Buyuda ibyago bikomeye, bituma ubyumvise wese yumva amatwi avugamo injereri.

2 Abami 21:13

Kandi nzageresha i Yerusalemu umugozi w'i Samariya, na timazi y'inzu ya Ahabu. Kandi nzahanagura i Yerusalemu nk'uko umuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika.

2 Abami 21:14

Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahāne mu maboko y'ababisha babo, bahinduke umuhigo n'umunyago by'ababisha babo bose,

2 Abami 21:15

kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza, uhereye igihe ba sekuruza babo baviriye muri Egiputa na bugingo n'ubu.’ ”

2 Abami 21:16

Kandi Manase yavushije amaraso menshi y'abatacumuye, kugeza aho yayujurije i Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa n'Uwiteka.

2 Abami 21:17

Ariko indi mirimo ya Manase n'ibyo yakoze byose n'icyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

2 Abami 21:18

Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murima wo ku rugo rwe wari umurima wa Uza, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.

2 Abami 21:19

Amoni yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Meshulemeti mwene Harusi w'i Yotuba.

2 Abami 21:20

Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko se Manase yakoraga.

2 Abami 21:21

Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya.

2 Abami 21:22

Yimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo.

2 Abami 21:23

Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye.

2 Abami 21:24

Maze abantu b'icyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.

2 Abami 21:25

Ariko indi mirimo Amoni yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

2 Abami 21:26

Nuko bamuhamba mu mva ye mu murima wa Uza, maze umuhungu we Yosiya yima ingoma ye.