2 Samweli 20

26 verses

2 Samweli 20:1

Hariho umugabo w'ikigoryi witwaga Sheba mwene Bikuri w'Umubenyamini, avuza ikondera, aravuga ati “Nta mugabane dufite kuri Dawidi, nta n'umurage dufite kuri mwene Yesayi. Yemwe Bisirayeli, umuntu wese najye mu ihema rye.”

2 Samweli 20:2

Nuko Abisirayeli bose barorera gukurikira Dawidi, bakurikira Sheba mwene Bikuri, ariko Abayuda bose uhereye i Yorodani ukageza Yerusalemu, bomatana n'umwami wabo.

2 Samweli 20:3

Bukeye Dawidi ajya i Yerusalemu mu rugo rwe. Umwami ajyana ba bagore be b'inshoreke uko ari icumi, abo yari yasize ku rugo, abashyira aho barindirwa abagaburirirayo, ariko ntiyabatahaho. Nuko bagumaho barindwa kugeza aho bapfiriye, ari intabwa.

2 Samweli 20:4

Bukeye umwami abwira Amasa ati “Huruza Abayuda bateranire hano iminsi itatu itarashira, kandi nawe uzabe uhari.”

2 Samweli 20:5

Nuko Amasa ajya guhuruza Abayuda, ariko arenza iminsi umwami yamutegetse.

2 Samweli 20:6

Dawidi abwira Abishayi ati “Ubu Sheba mwene Bikuri azatugirira nabi kurusha Abusalomu. Hoshi jyana abagaragu ba shobuja mumukurikire, kugira ngo adahindūra imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye, akaba adukize.”

2 Samweli 20:7

Nuko ingabo za Yowabu zirasohoka ziramukurikira, hamwe n'Abakereti n'Abapeleti n'abanyamaboko bose, bava i Yerusalemu bajya kugenza Sheba mwene Bikuri.

2 Samweli 20:8

Bageze ku ibuye rinini ry'i Gibeyoni, Amasa aza kubasanganira. Kandi Yowabu yari yambaye imyambaro y'intambara, ayikenyeje umushumi uriho inkota ifashe ku itako mu rwubati rwayo. Yigiye imbere, inkota iva mu rwubati iragwa.

2 Samweli 20:9

Yowabu abwira Amasa ati “Uri amahoro, mwene data?” Yowabu afatisha Amasa ukuboko kw'indyo ku kananwa ngo amusome.

2 Samweli 20:10

Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kuboko kwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa. Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri.

2 Samweli 20:11

Ariko umuhungu wo mu ba Yowabu amuhagarara hejuru, aravuga ati “Ukunda Yowabu kandi uri mu ruhande rwa Dawidi, nakurikire Yowabu.”

2 Samweli 20:12

Kandi Amasa yari agaramye hagati mu nzira yigaragura mu maraso ye. Uwo mugabo abonye ko abantu bose bahagungirira, aterura Amasa amukura mu nzira, amurambika ku gasozi amworosa umwambaro, kuko yabonye ko uwamugeragaho wese yahagungiriraga.

2 Samweli 20:13

Amaze gukurwa mu nzira, abantu bose bahomboka kuri Yowabu, bagenza Sheba mwene Bikuri.

2 Samweli 20:14

Yowabu azerera mu miryango ya Isirayeli yose, agera muri Abeli y'i Betimāka no mu Baberi bose, na bo baraterana baramukurikira.

2 Samweli 20:15

Nuko baraza bagotera Sheba muri Abeli y'i Betimāka, maze barunda ikirundo ku mudugudu cyegamiye inkike yawo cyo kuririraho. Abantu bose bari kumwe na Yowabu bakubita inkike y'amabuye, kugira ngo bayigushe.

2 Samweli 20:16

Maze umugore w'umunyabwenge wo muri uwo mudugudu ashyira ejuru aravuga ati “Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti ‘Igira hino muvugane.’ ”

2 Samweli 20:17

Aramwegera. Umugore aramubaza ati “Mbega ni wowe Yowabu?” Na we ati “Ni jye.” Aherako aramubwira ati “Umva amagambo y'umuja wawe.” Na we ati “Ndumva.”

2 Samweli 20:18

Aravuga ati “Kera baravugaga ngo ntibazabura kugisha inama muri Abeli, nuko bamaramarizaho iryo jambo.”

2 Samweli 20:19

Ati “Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, none urashaka kurimburana umudugudu n'umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y'Uwiteka?”

2 Samweli 20:20

Yowabu aramusubiza ati “Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura.

2 Samweli 20:21

Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.” Uwo mugore abwira Yowabu ati “Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike.”

2 Samweli 20:22

Nuko uwo mugore ajya mu bantu bose mu nama z'ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu, umuntu wese asubira mu ihema rye. Yowabu aherako atabarukira umwami i Yerusalemu.

2 Samweli 20:23

Yowabu ni we wari umugaba w'ingabo za Isirayeli zose. Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w'Abakereti n'Abapeleti.

2 Samweli 20:24

Adoramu yategekaga ikoro, Yehoshafati mwene Ahiludi yari umucurabwenge.

2 Samweli 20:25

Sheva yari umwanditsi, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.

2 Samweli 20:26

Ira w'Umuyayiri yari umutware w'intebe wa Dawidi.