2 Samweli 21

22 verses

2 Samweli 21:1

Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n'inzu ye y'abicanyi, kuko yishe ab'i Gibeyoni.”

2 Samweli 21:2

Maze umwami ahamagaza ab'i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab'i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n'ishyaka yagiriraga Abisirayeli n'Abayuda.)

2 Samweli 21:3

Dawidi abaza ab'i Gibeyoni ati “Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugira ngo musabire gakondo y'Uwiteka umugisha?”

2 Samweli 21:4

Ab'i Gibeyoni baramusubiza bati “Icyo dushaka kuri Sawuli n'umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.” Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.”

2 Samweli 21:5

Babwira umwami bati “Uwo mugabo waturimbuye, akadushakira ubwenge bwo kudutsemba ngo tutaba mu bihugu bya Isirayeli byose,

2 Samweli 21:6

nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y'Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y'Uwiteka.” Umwami aravuga ati “Nzabatanga.”

2 Samweli 21:7

Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw'indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y'Uwiteka.

2 Samweli 21:8

Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n'abahungu batanu ba Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w'Umumeholati.

2 Samweli 21:9

Abatanga mu maboko y'ab'i Gibeyoni babamanika ku musozi imbere y'Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri.

2 Samweli 21:10

Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry'isarura ukageze igihe cy'imvura y'umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.

2 Samweli 21:11

Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze.

2 Samweli 21:12

Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b'i Yabeshi y'i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y'i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.

2 Samweli 21:13

Akurayo amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe.

2 Samweli 21:14

Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cy'Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma y'ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu.

2 Samweli 21:15

Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana n'Abisirayeli. Dawidi amanukana n'abagaragu be arwana n'Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari.

2 Samweli 21:16

Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kw'icumu rye kwari shekeli z'umuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi.

2 Samweli 21:17

Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati “Ntukongere gutabarana natwe, utazazimya itabaza rya Isirayeli.”

2 Samweli 21:18

Hanyuma y'ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w'Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.

2 Samweli 21:19

Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w'i Betelehemu yica Goliyati w'Umugiti, uruti rw'icumu rye rwasaga n'igiti kiboherwaho imyenda.

2 Samweli 21:20

Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n'amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

2 Samweli 21:21

Ashujuguje Isirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.

2 Samweli 21:22

Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cy'i Gati, bicwa na Dawidi n'abagaragu be.